December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umupaka Gisenyi- Goma wongeye kufungurwa

YASUWE 58 

 Nyuma y’uko mugutondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 1 Kanama 2019 umupaka uhuza u Rwanda na Congo waramutse wafunzwe,  Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri tweeter yayo yatangaje ko uyu mupaka wafunguwe ukaba uguye gukomeza gukora nk’uko bisanzwe.

Gusa abaturage bari ku mipaka muri iki gitondo bavuga ko batunguwe n’iki cyemezo kuko batigeze bakibwirwaho mbere.

Minisiteri y’ Ubuzima yakomeje igira inama abanyarwanda kudakorera i Goma ingendo zitari ngombwa.

Umupaka wa Gisenyi – Goma ni umupaka ubu ufatwa nk’uwa mbere ugendwa cyane ku ruhande rw’u Rwanda.

Hagati mu kwezi gushize kwa Nyakanga ubwo Ebola yari imaze kugera i Goma, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Diane Gashumba yaje kuri uyu mupaka, yabwiye abanyamakuru ko bakajije ibikorwa byo gusuzuma abawunyuraho.

Yanagize ati: “Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka, ariko ntabwo twabura kubwira umuntu ngo niba uziko hariya hari icyorezo wijyayo”.

Kuri ubu umupaka Gisenyi-Goma wongeye gukoreshwa nk’uko bisanzwe.