December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma yo gutwikwa, gusigwa amazirantoki noneho ibiro by’ishyaka CNL byasenywe

YASUWE 52 

Mu  joro ryo kuwa kabiri taliki ya 30 Nyakanga 2019 rishira uyu wa gatatu taliki ya 31 Nyakanga 2019, ibiro by’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburundi CNL muri zone Gatete y’intara na komine Rumonge byaraye bitewe n’abantu bataramenyekana barabisenya.

Iyi ni inzu y’iri shyaka  ibaye iya cumi itwitswe, isenywe cyangwa igasigwa amazirantoki nk’uko bivugwa na Terence Manirambona  ushinzwe gutangaza amakuru muri iri shyaka ku rwego rw’igihugu.

Avuga ko ikibabaje ari uko mu gihugu kirimo inzego nyinshi zishinzwe umutekano kuva ibikorwa nk’ibi bitangiye nta n’umwe urashobora gufatwa ngo abibazwe.

BBC yagerageje kuvugana n’abategetsi b’Uburundi kuri ibi bikorerwa ishyaka CNL,  ariko ntacyo batangaje.

Bwana Manirambona avuga ko ibi atari ubugizi bwa nabi busanzwe kuko ibyaraye bibaye biri mu yandi marorerwa iri shyaka rimaze iminsi rikorerwa mu ntara nka za Bubanza, Bujumbura,Cibitoke, Ngozi na Rumonge.

Yagize ati: “Nko gusiga amazirantoki ku biro byacu ni ibintu birenze ibitekerezo. Biragoye kumva uburyo mu mashyaka  arenga 30 usanga CNL ariryo shyaka ryonyine rikorerwa ibyo”.

Bwana Manirambona avuga ko mu turere tumwe na tumwe hari abayobozi  bavuga ko ishyaka CNL ridashobora kwemererwa gukorerayo.

Ati: “Ibyo bituma twibaza nimba nta sano riri hagati y’ibyo bintu cyangwa nimba bataba bakingira ikibaba abakora ayo mabi”.

Ibi ni ibiro bya CNL byatwitswe

Ibiro byaraye bisenywe byari biteganyijwe ko bizatahwa ku mugaragaro  taliki ya  03 Kanama 2019.

Muri iyo ntara ya Rumonge hashize iminsi hagaragara inyubako z’iri shyaka zisenywa, izindi nazo zigasigwa amazirantoki, mu minsi itarenze icyumweru inyubako   enye(4) zikaba zimaze kwononwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2019, ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu ONU ryakoze ubushakashatsi  mu Burundi, ryavuze ko ryabonye ibikorwa ‘bibi cyane’ byibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bibangamira uburenganzira bwa  muntu mu Burundi, mu gihe icyo gihugu kirimo kwitegura amatora mu mwaka utaha wa 2020.

Uhagarariye  Uburundi muri ONU i Geneva yavuze ko ibivugwa n’iri shyaka “bigamije gusebya igihugu” kandi ko ari “icyegeranyo cy’ibinyoma”.