December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Undi muntu yahitanywe na Ebola i Goma

YASUWE 219 

Umugabo basanzemo indwara ya Ebola ejo kuwa kabiri taliki ya 30 Nyakanga 2019 mu mujyi wa Goma yamuhitanye mu masaha ya mu gitondo uyu wa gatatu taliki ya 31 Nyakanga 2019 nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubuzima muri Congo.

Uyu yari uwa kabiri basanzemo iki cyorezo muri uyu mujyi w’abantu barenga miliyoni. Uwa mbere, nawe yamuhitanye hatarashira amsaha 24 bamusanzemo iyi ndwara.

Porofeseri Jean Jacques Muyembe ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Guverinoma ya Kongo yatangarije BBC ko uyu mugabo nawe yazize indwara ya Ebola mu gitondo cy’uyu munsi wa gatatu.

Uyu murwayi ngo yari yavuye mu gace ka Ituri aho yakoraga imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi kuva mu cyumweru gishize, kuko taliki 13 Nyakanga 2019 yari ku ivuriro riri ahitwa Kiziba hafi ya Goma avurwa n’umuforomokazi.

Nyuma yaje kugaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso n’ibindi. Ejo kuwa kabiri asuzumwe bamusanzemo Ebola ari nayo yahise imuhitana none kuwa gatatu.

Muri uyu mujyi hari impungenge nyinshi ko iyi ndwara yaba yarageze no ku bandi bantu bakoranyeho n’uyu. Abashinzwe ubuzima barimo kubashakisha ngo bakingirwe.

Ebola ishobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe cy’iminsi 21.

Kuva iki cyorezo cyakongera kwanduka mu burasirazuba bwa Kongo muri Kanama  mwaka ushize wa 2018, kimaze guhitana abantu barenga 1700.

U Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma iki cyorezo ku mipaka y’Iburengerazuba, n’uwa Gisenyi na Goma by’umwihariko.