December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ibiro by’ishyaka CNL byasizwe amazirantoki

YASUWE 91 

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, CNL, riravuga ko rihangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bimaze iminsi bikorerwa abarwanashayaka ndetse no ku biro by’ishyaka.

Terence Manirambona, umuvugizi w’ishyaka CNL, avuga ko ibiro bitandukanye by’ishyaka bimaze igihe bisigwa amazirantoki, ahandi byarabomowe.

CNL kandi ivuga ko bamwe mu barwanashyaka bayo bakomeje guterwa ubwoba n’abantu bataramenyekana mu cyo risobanura nk’impamvu zishingiye kuri politike.

Bwana Manirambona avuga ko nko mu ntara ya Bubanza byabonetse mu makomine ya Mpanda na Rugazi aho ibiro by’ishyaka CNL byangijwe bigasigwa amazirantoki.

Ishyaka CNL riyobowe na Agathon Rwasa, wungirije umukuru w’inteko ishingamategeko, riravuga ko bamwe mu barwanashyaka baryo baburirwa irengero cyangwa se abandi bagafungwa nk’uko yabitangarije BBC.

Umuvugizi w’iryo shyaka Therence Manirambona kandi avuga ko ibivugwa ko ribona inkunga ivuye mu Rwanda no ku wahoze ayoboye Uburundi Pierre Buyoya ari ibintu bifite intumbero za politike.