December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Zari yavugirijwe induru imbere y’imbaga atangaza uwegukanye ikamba rya Miss Uganda 2019-2020 yasinze

YASUWE 64 

Umugandekazi Zari Hassan wari ugize akanama nkemurampaka ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Nyampinga wa Uganda, yateje impagarara nyuma yo kujya gutangaza uwegukanye ikamba yasinze.

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 26 Nyakanga 2019, ni bwo Sheraton Hotel i Kampala yasorejwemo irushanwa rya Miss Uganda, ryegukanwa na Oliver Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko asimbuye Quiin Abenakyo wari ufite ikamba ry’umwaka wa 2018.

Amakuru dukesha New vision aravuga ko ubwo ibirori byari biri hafi guhumuza, Zari yafashe indangururamajwi atangira kuvuga ibitajyanye. Uyu mugore byagaragaraga ko yagasomye, yatangiye ahamagarira abagore bagenzi be kwirinda gushyigikirana. Ni amagambo uyu mugore ufitanye abana babiri n’umuhanzi Diamond Platnumz yabwiraga uwitwa Fabiola wari uyoboye biriya birori bya Miss Uganda.

Fabiola yagerageje guca Zari mu ijambo birangira undi abyanze akomeza kuvugagura.

Zari yavuze ko Fabiola yamusuzuguye ndetse akaba yagerageje kumushotora kugira ngo arebe icyo ari bumusubize.

Abari bitabiriye ibirori bya Miss Uganda bababajwe cyane n’amagambo ya Zari, birangira bamuvugirije induru bagaragaza ko batishimiye amagambo ye.