November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RIB yatangaje ko Umunyamakuru wa Radio na Tv1 Constantin Tuyishimire ashobora kuba yarerekeje muri Uganda

YASUWE 97 

Nyuma y’icyumweru Constantin Tuyishimire aburiwe  irengero, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamakuru wa TV1, Constantin Tuyishimire, uheruka kuburirwa irengero mu cyumweru gishize ashobora kuba yarambutse umupaka akerekeza muri Uganda.

Ku wa 18 Nyakanga 2019 nibwo ubuyobozi bwa TV1 bwatangaje ko Tuyishimire usanzwe ukorera icyo kinyamakuru mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi, bumaze iminsi ibiri butazi aho ari n’umuryango we ukaba nta makuru y’aho ari ufite.

Icyo gihe RIB yatangaje ko yamenye ayo makuru y’ibura rye kandi yatangiye iperereza ishakisha aho yaba aherereye ariko nta makuru irabona.

TV1 yanditse kuri Twitter kuri uyu wa kabiri ko Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yayibwiye ko mbere y’uko Tuyishimire aburirwa irengero yahoze mu Karere ka Rubavu ndetse ashobora kuba yarambutse umupaka agana Uganda.

Iti “Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, kuri uyu wa kabiri yabwiye TV1 ko umunyamakuru wayo witwa Constantin Tuyishimire umaze icyumweru yaraburiwe irengero, bamenye ko yari mu karere ka Rubavu nyuma akaba ashobora kuba yarambutse umupaka yerekeza muri Uganda.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yatangaje ko ayo makuru TV1 yanditse kuri Twitter ari impamo.

Hari andi makuru avuga ko Tuyishimire ashobora kuba yahunze amadeni kuko hari abantu batangiye kumurega ko yari abarimo amafaranga nyuma yo kumva ko yabuze.

TV1 Rwanda@tv1rwanda

Umunyamabanga mukuru wa @RIB_Rw , Col Jeannot Ruhunga kuri uyu wa kabiri yabwiye TV1 ko umunyamakuru wayo witwa Constantin Tuyishimire umaze icyumweru yaraburiwe irengero, bamenye ko yari mu karere ka Rubavu nyuma akaba ashobora kuba yarambutse umupaka yerekeza muri Uganda.