November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubwongereza: Boris Johnson niwe watorewe kuba Minisitiri w’intebe

YASUWE 50 

Boris Johnson niwe utorewe kuba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza aho yatsinze uwo bari bahanganye Jeremu Hunt kubwiganze bw’amajwi angana 92,153 y’abatoye kuri 46,656.

Boris Johnson wasimbuye Theresa May

Uyu mugabo wahoze ari Mayor w’umujyi wa London azahita atangira kuyobora kuva ku munsi wejo yusa ikivi cya Theresa May wari usanzwe ari kuri uyu mwanya.

Mu ijambo rye ry’intsinzi uyu mugabo yashimangiye ko azashyigikira Brexit akanaharanira ubumwe bw’igihugu agatsinda Jeremy Corbyn.

Boris Johnson Yashimyiye Theresa May yasimbuye kuri uyu mwanya anamusezeranya ko agiye kusa ikivi agakomereza aho yari agejeje aho yagize ati:” byari byiza gukorana nawe”

Theresa May

Perezida Donald Trump ku rubuga rwe rwa tweeter yashimiye uyu mugabo kubw’intsinzi ye anamubwira ko ibintu bizagenda neza.

Aya majwi angana na 66.4% ari munsi gake y’ayo uwari wabanjirije Theresa May ariwe David Cameron yari yagize ahagana muri 2005 ubwo yatorwaga kuri uyu mwanya kuko we yari yatowe ku rugero rwa 67.6%.