December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Avengers: Endgame iciye agahigo kadasanzwe kari kamaze imyaka 10

YASUWE 60 

Mu minsi mike  cyane Avengers: End Game imaze ku isoko igiye guca agahigo ko guhigika ku mwanya wambere Avatar yakozwe na James Cameron muri Film zimaze kwinjiza amafaranga menshi kuri iyi si ya Rurema.

Biratangaje kuko iyi filime mu byumweru 13 byonyine izaba imaze guca agahigo kari kamaze hafi imyaka 10 gafitwe na Avatar.

Mu nama yabereye I San Diego Comic Con kuri uyu wa gatandatu, Disney batangaje ko Avengers: End Game yaciye kuri Avatar ya James Cameron muri Filime zimaze kwinjiza amafaranga menshi mu isi ya Cinema.

 

Avatar igaragarmo ibiremwa bitangaje

Abayobozi bari bahagarariye Walt Disney Studios bagize bati:” Amashyi menshi kuri aya makipe abiri: Marvel Studios na Walt Disney Studios kandi turanashimira abafana hirya no hino ku isi batumye Avengers: Endgame igera kuri uru rwego rw’amateka . Birumvika ko niyo imyaka ijana yashira  ibigwi bya Avatar ya James Cameron bitazibagirana, kandi ibikorwa by’izi filime ebyiri bizaba ikimenyetso cy’imbaraga za filime mu guhuza abantu mu bumenyi butandukanye.

Abakinnyi bose b’izi filime bafite byinshi inyuma mu bubiko bwabo bagezeho,turebe ahazaza ha filime za Marvel Cinematic Universe na Pandora.”

Avengers

Iyi filime yasohotse taliki ya 22/4/2019 igera ku isoko ryo muri America taliki ya 26/4/2019, ejo hashize yari imaze kwinjiza miliyoni $2,789.2, amafaranga abura ho $500,000 gusa ngo ifate Avatar kuri ubu iri kuri miliyoni $2,789.7, umubare bigaragara ko Avengers igomba kuzakuramo ku munsi w’ejo.

Dutegereze urutonde rwa Box office yo ku munsi wejo.