December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

HABAMAHORO Vincent wakiniraga KIYOVU Sports yerekeje muri AFC Leopards

YASUWE 62 

Umukunnyi ukina hagati mu kibuga wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports yerekeje mu ikipe ya AFC Leopards aho yasanze abandi bakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije mu minsi ishize. 

Habamahoro Vincent yasinyiye AFC Leopards amasezerano y’imyaka ibiri azarangira muri 2021.

Habamahoro Vincent yagiye mu ikipe ya Kiyovu Sports avuye mu ikipe ya Police Fc  akaba yari ahaje avuye muri Gicumbi FC

Kubera abakinnyi benshi bari kuva mu makipe atandukanye muri iyi minsi,  ikipe ya Afc Leopards yo mu gihugu cya Kenya iri kubyungukiramo aho kugeza kuri ubu imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 7 ubariyemo n’uyu  Habamahoro Vincent bamaze gusinyisha:

Yagiye asanga abandi bakinnyi bashya
  1. Kayumba Soter( Sofapaka)
  2. Tresor Ndikumana( Amagaju FC)
  3. Hansel Ochieng(Nzoia Sugar)
  4. Robert Mudenyu(Sony Sugar)
  5. Benjamin Ochan (Kabwe Warriors)
  6. Habamahoro Vincent(Kiyovu Sports FC)
  7. Ismaila Diarra

Habamahoro Vincencent yaramaze iminsi ashakwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda harimo ikipe ya Musanze  ndetse na Mukura.