December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubushyuhe bukaze bwibasiye Amerika na Canada

YASUWE 63 

Ubushyuhe bwinshi bidasanzwe bwatangiye kwibasira byinshi mu bice bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi byitezwe ko bwiyongera mu mpera z’ iki cyumweru nk’uko bitangazwa n’abakora mu iteganyagihe.

Ubu bushyuhe bushobora kwibasira abantu bagera hafi kuri miliyoni 200 bo mu mijyi nka New York, Washington na Boston, ndetse n’abo mu turere twa East Coast na Midwest.

Mu bice bimwe, ubushyuhe bushobora kugera hafi cyangwa bukarenga dogere 38C. Ibice bimwe bya Canada nabyo biri mu birigukorwaho n’ubu bushyuhe.

 

Impuguke zivuga ko ubu bushyuhe busigaye bukunze kugaragara kurushaho mu bice bitandukanye by’isi mu myaka ya vuba ishize, bufitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere.

The New york itangaza ko imibare mishya igaragaza ko ukwezi kwa Kamena k’uyu mwaka wa 2019 ari ko kwa mbere gushyushye cyane kwabayeho mu mateka y’isi.

Muri rusange, iyo mibare igaragaza ko ku isi hose uko kwezi kwari gushyushye ku gipimo cya dogere 16.4C.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga, leta ya Alaska muri Amerika yagize ubushyuhe bwinshi ku kigero itari yarigeze igira mbere.