December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

AFCON 2019: Nyuma y’imyaka 29 Algeria itwaye igikombe cya Kabiri cya Afurika

YASUWE 155 

Algeria itwaye igikombe kunshuro ya kabiri aho bagiherukaga mu 1990

Igitego kimwe cyabonetse k’umunota wa gatatu cyari gihagije ngo Baghdad Bounedjah aheshe igikombe  Algeria.

 

Algeria yafunguye amazamu ku ishoti rya mbere yagerageje mu izamu nyuma y’aho Senegal yatakaje umupira hagati mu kibuga ufatwa na Ismael Bennacer ku ruhande,awuhereza Bounedjah warebye uko umunyezamu Gomis yari yataye izamu rye,ashota ishoti rikubita ku kuguru kwa myugariro Salif Sane rijya mu izamu.

 

Ikipe ya Algeria yahabwaga amahirwe mberey’’umukino,ntiyatengushye abakunzi bayo kuko yabashije gutwara igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo itsinze Senegal igitego 1-0 cyatsinzwe na Baghdad Bounedjah ku munota wa 2 w’umukino.

 

Algeria yafunguye amazamu ku ishoti rya mbere yagerageje mu izamu nyuma y’aho Senegal yatakaje umupira hagati mu kibuga ufatwa na Ismael Bennacer ku ruhande,awuhereza Bounedjah warebye uko umunyezamu Gomis yari yataye izamu rye,ashota ishoti rikubita ku kuguru kwa myugariro Salif Sane rijya mu izamu.

 

Nkuko bisanzwe bigenda ku makipe afunguye amazamu hakiri kare ku mukino wa nyuma,Algeria yahise ijya kugarira,irekera ikibuga Senegal irayisatira cyane gusa ubwugarizi bwayo buba ibamba.

 

Algeria yinjiye mu mukino wa nyuma itaratsindwa,ari nayo yinjije ibitego byinshi mu irushanwa aho yinjije 12 itsindwa 2 gusa,yahinduye imikinire ikina yugarira kugira ngo irebe ko yakwegukana iki gikombe yashakaga cyane.

 

Senegal yabone uburyo bwinshi mu gice cya mbere ndetse n’imipira y’imiterekano ihagije ariko ntiyayibyaza umusaruro, kirangira ari 1-0.

 

Ku munota wa 59 Senegal yahawe penaliti nyuma y’aho umukinnyi Adlene Guedioura akoreye umupira mu rubuga rw’amahina,gusa umusifuzi yaje kwitabaza VAR birangira iyi penaliti ikuweho.

 

Ku munota wa 66,Mbaye Niang yahawe umupira mwiza cyane,acenga umunyezamu M’bolhia,asigara n’izamu ryambaye ubusa arangije atera hejuru y’izamu.

 

Senegal yakomeje gusatira kugira ngo yishyure ndetse igenda ibona za coup franc nyinshi gusa birangira nta kintu ibashije kugeraho nubwo yihariye umupira ku kigero cya 60 ku ijana.

 

Algeria yaherukaga igikombe cya Afurika mu mwaka wa 1990 yacyakiriye ndetse kuva ubwo ntiyabashije no kongera kugera ku mukino wa nyuma mu gihe Senegal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma muri 2002 itsindwa na Cameroon kuri penaliti.

 

Algeria iki gikombe yaherukaga  kugitwara mu myaka 29 ishize, mu gikombe cy’isi imaze kujyayo inshuro eshatu, inshuro imwe mu 2014 nibwo yabashije kurenga amatsinda gusa.

 

Kuva mu 1977 Les lions de la Teranga na Les Fennecs d’Algérie zimaze guhura inshuro 24, Algérie ikaba imaze gutsinda Senegal inshuro 15, naho Senegal yatsinze inshuro enye, banganyije imikino itanu.

 

Mu mikino itanu baherukaga guhura aya makipe Algeria yatsinze imikino ine, banganya umukino umwe.