December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Iminsi ibaye 3 Umunyamakuru Constantin Tuyishimire aburiwe irengero

YASUWE 74 

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wa Radio Teveleviziyo One izwi cyane nka TV1 mu Rwanda hashize iminsi itatu aburiwe irengero nk’uko iki gitangazamakuru kibivuga.

Abakoresha b’uyu munyamakuru batangaje ko bamuheruka kuwa kabiri agiye kukazi ke ko gutara amakuru yakoreraga mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko ruri gukurikirana ibura ry’uyu munyamakuru.

Mu makuru yatambutse kuri Radio1 na TV1 arinabo Constantin Tuyishimire akorera, mu gitondo cy’uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 19 Nyakanga 2019, aravuga ko kugeza ubu atarongera kuboneka kuva kuwa kabiri ubwo baheruka kuvugana agiye ku kazi.

Umwe mu banyamakuru bakorana utifuje gutangazwa umwirondoro we yagize ati: “Ntabwo araboneka, umugore we n’abana be barahangayitse kandi bafite ubwoba bwinshi bw’uko hari inkuru mbi ye bakumva”.

Constantin Tuyishimire wo mu kigero cy’imyaka 30, yigiye itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, yimenyereje umwuga kuri Radio Salus, yakoze kandi kuri Radio Umucyo mbere yo kujya kuri TV1.

Umunyamakuru n’umunyapolitiki

Kuwa mbere taliki ya 15 Nyakanga 2019, Eugène Ndereyimana uhagarariye ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda  mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yaburiwe irengero ubwo yari agiye gukoresha inama mu karere ka Nyagatare.

Mugitondo cy’uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 19 Nyakanga 2019, Madamu Victoire Ingabire uyobora iri shyaka FDU-Inkingi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, yabwiye BBC ko kugeza ubu Ndereyimana ataraboneka.

Modeste Mbabazi, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda yabwiye BBC ko uru rwego rurimo gukurikirana ibura ry’aba bantu bombi.

Ku ibura rya Tuyishimire yagize ati: “Nta makuru mashya turabona, ntabwo araboneka niyo makuru dufite nonaha[mu gitondo cya none taliki ya 19 Nyakanga 2019].

Bwana Mbabazi yavuze ko kuwa gatatu taliki ya 17 Nyakanga 2019 bashyikirijwe ikirego cyo gushakisha Ndereyimana, kandi ko abagenzacyaha bahise batangira kugikurikirana, ariko ko kugeza ubu nta makuru mashya barabona kuri uyu mugabo.