November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Afrika y’Epfo iratungwa agatoki ku gukingira ikibaba abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

YASUWE 228 

Umushinjacyaha mukuru w’urwego rusigaye rukora imirimo yakorwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha muri Tanzaniya, yatangaje ko Afurika y’Epfo idafatanya narwo mu guta muri yombi abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda.

Uru rwego ejo ku wa gatatu taliki ya 17 Nyakanga 2019 rwari imbere y’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe umutekano ku isi ruvuga aho rugeze ibikorwa byarwo byo gukurikirana abacyekwaho gukora ibyaha mu Rwanda no mucyahoze ari Yugoslavia.

Ku Rwanda, umushinjacyaha w’uru rukiko Serge Brammertz yabwiye iyi nama ko kugeza ubu iperereza ryabo rimaze kubageza ku makuru bizeye y’aho bamwe mu baregwa Jenoside bashakishwa baherereye.

Abantu bagera kuri 500 bari ku rutonde rwakozwe na Leta y’u Rwanda rw’abashakishwa.

Abashakishwa cyane n’uru rwego barimo Félicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Phénéas Munyarugarama.

‘Gufata abaregwa ntibifatwa nk’ibyihutirwa’

Bwana Brammertz yabwiye inama ishinzwe umutekano ku isi ko begereye ibihugu bigize umuryango w’abibumbye ngo bafatanye, ati: “Gusa ngomba kubabwira ko hari bimwe mu bihugu byananije akazi kacu”.

Yavuze ko hari ibihugu bidafata nk’ibyihutirwa gufata abaregwa ibyaha ngo bashyikirizwe ubucamanza.

Yagize ati: “Kuva muri Kanama umwaka ushize wa 2018, twasabye Afurika y’Epfo kudufasha mu buryo bwihutirwa gufata umwe mu bashakishwa wari ku butaka bwayo. Twakomeje kubibutsa tunavugisha abayobozi ubwabo”.

“Gusa ikibabaje, ni uko kugeza ejo kuwa kabiri taliki ya 16 Nyakanga  2019, nibwo batwandikiye badusubiza ko ubusabe bwacu bwahawe abayobozi bireba, bakaba barimo kubugenzura”.

Ngo u Rwanda ruzi aho umwe mu bashakishwa ari

Leta ya Afurika y’Epfo ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku byavuzwe n’uyu mushinjacyaha imbere y’inama y’umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye.

Hari amakuru amwe avuga ko Protais Mpiranya yaba yihishe mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri ONU, we ejo ku wa gatatu taliki ya 17 Nyakanga 2019, yabwiye iyi nama ishinzwe umutekano ku isi ko Fulgence Kayishema uri muri bashakishwa  aba muri Afurika y’Epfo.

Ni ubwa mbere uru rwego rw’ubucamanza runenze Afurika y’Epfo kudafatanya narwo mu guta muri yombi abacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Mu myaka yashize, Kenya yanenzwe kugenda biguru ntege mu gufata Félicien Kabuga no kumushyikiriza urukiko rwa Arusha, byavugwaga ko yihishe ku butaka bwa Kenya.