December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Masaka: Umuntu witabye Imana biracyekwa ko yishwe na Ebola

YASUWE 54 

Umwana bicyekwa ko yishwe na Ebola yapfiriye mu bitaro bya Kitovu bihereye mu gace ka Masaka mu gihugu cya Uganda hafi y’u Rwanda, nyuma y’uko agaragaje bimwe mu bimenyetso biranga uwafashwe n’iyi ndwara.

Nk’uko ubuyobozi bw’akarere bwa bitangaje, ngo uwo witabye Imana yitwa Shanitah Nambajjo w’imyaka umunani y’amavuko wigaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Good Hope giherereye mu karere ka Kyotera.

Iby’urupfu rwe byemejwe n’umuyobozi w’ibitaro Dr Edward Muwanga,ejo kuwa Gatatu taliki 17 Nyakanga 2019 nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bisa neza neza n’ibya Ebola. Urupfu rwe rwateye ubwoba abaganga ndetse n’abaturage bo muri ako gace.

Yagize ati“Ni ukuri umurwayi wari wajyanwe mu bitaro bya Kitovu nk’impuruza y’uko yafashwe na Ebol yapfuye. Bafashe amaraso ye none dutegereje ibisubizo biributangwe n’ikigo cya Uganda cy’ubushakashatsi ku mavirusi( UVRI) kiri mu mujyi wa Entebbe”.

Dr Muwanga yavuze ko ubuyobozi bw’akarere mu by’ubuzima bwasuye ikigo cy’amashuri uwo mwana yigagaho no mu rugo iwabo kugirango bashakishe uko abasigaye bakwirinda.

Ati: “Icyo twabashije kumenya ni uko nyakwigendera yari amaze igihe arwaye n’ukuboboko kwe kw’iburyo kwarabaye pararize.Yagaragaje umuriro ari ku ishuri ubwo mu ku ivuriro rito bamusangamo malaria. Yaravuwe kwa muganga ariko ntacyahindutse kigaragara cy’uko yakoroherwa, ubwo nyuma yaje kuzahara mbere y’uko ajyanwa ku ivuriro rya Bikira III.

Yongeyeho ko ubwo uwo mukobwa yari amerewe nabi ndetse atangiye no kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru,bahise bamwohereza mu bitaro bya Kitovu aho yaje gupfira kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019.

Yibukije kandi abaturage guhora bari maso mu gihe cyose babonye ibimenyetso yavuze haruguru byagaragaye kuri uwo mwana, ko bakihutira kubimenyesha inzego zishinzwe ubuzima vuba na bwangu.

Emmanuel Ainebyona, umuvugizi wa Minisitiri y’ubuzima, yabwiye Daily Monitor ko ibisubizo bishoboka kuba byabonetse bitarenze uyu munsi kuwa kane taliki ya 18 Nyakanga 2019.

Ni mu gihe mu minsi ishize i Goma muri Congo hafi y’u Rwanda hagaragaye umupasitori wari urwaye Ebola wari wakomotse i Butembe nyuma gato aza guhita yitaba Imana yishwe nayo.