December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Hagiye gutangwa ibyangombwa by’amavuko kuri buri Nka ibarizwa ku butaka bwa Uganda.

YASUWE 75 

Mu buryo bwo kugenzura neza umusaruro uva mu bworozi bw’inka cyane cyane ku masoko mpuzamahanga, Leta ya Uganda yatangaje ko hagiye gukorwa ibarura ku borozi ndetse hakanatangwa ibyangombwa bigaragaza igihe buri nka yavukiye.

Kuri uyu wa kabiri mu gace ka Jinja mu gihugu cya Uganga nibwo Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu cya Uganda Vincent Ssempijja yatangaje ko hari igihe isoko mpuzamahanga risaba ibihugu byose bigurisha ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu bihugu by’iburayi kugaragaza inkomoko yabyo.

Dr Vincent Ssempijja

Yagize ati:” Baba bakeneye kumenya aho ibicuruzwa byaturutse, bajyaga bashyira mu kato ndetse bakanaca ibicuruzwa biturutse muri iki gihugu cyacu iyo hagiraga bimwe mu biguruzwa bisanganwa ikibazo.

Yongeyeho ati:” Abahinzi bazabarurwa n’ibicuruzwa byabo bihabwe imibare ibiranga kuburyo hagize ikibazo kiboneka mu bicuruzwa hakurikiranwa aho byaturutse ikibazo kigakemurwa mu buryo bworoshye. Ubu ntabwo dushobora kujya kumasoko adufitiye inyungu nkayo ibyo bitaratunganywa.

Inka zose zigomba kubarurwa zikanahabwa ibyangombwa by’amavuko.

Aborozi nabo bazabarurwa

Yakomeje agira ati:” Ku borozi basanzwe, bigiye kuba bibi cyane. Muzajya mubarwa nk’aborozi, inka zibarurwe ndtse zinahabwe imibare iziranga zinahabwe ibyangombwa bigaragza igihe zavukiye kubera ko hari igihe abo dushyira ibicuruzwa badusaba inyama z’inka ziri hagati y’amezi 15 na 24. Ubwo rero tuzajya tugurisha hagendewe ku myaka.

Ugendeye kubyo uyu mu Minisitiri avuga koko byitezwe ko mu kwezi kwa 9 mu bihugu by’uburayi bazohereza abagenzuzi baje kureba koko ko aborozi bose batanga ibicuruzwa byerekezwa yo babaruwe.

Uretse ibi bijyanye n’ikurikiranwa ry’ibicuruzwa kandi iyi kipe izaba ije kureba neza koko ko aborozi babona inyungu nyayo kubyo baba batanze batibwa n’abacuruzi.

Ubutumwa bwa Perezida Museveni bwatanzwe na Minisitiri w’intebe Dr. Ruhakana Rugunda bwavugaga ko Uganda ikeneye ihangana rikomeye bya nyabyo ku buryo yinjira ku isoko mpuzamahanga, ati ubwo rero ibyo byirengagijwe twaba twivanye mu irushanwa.

Imibare igaragaza ko ubuhinzi n’ubworozi buri mu bice by’ingenzi by’ubukungu bwa Uganda cyane cyane mu buryo bwo gutanga akazi, umutekano ku biribwa, ndetse n’imibereho myiza kuko byinjiza 25 ku ijana ku mibare igaragaza ubukungu bw’igihugu ndetse bukanatanga akazi ku bantu hafi 70 ku ijana.