December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubukerarugendo: Urugendo rw’Amateka muri Pariki ya Nyungwe

YASUWE 1 

Kuri uyu wa mbere abibumbiye muri Generation in Tourism batangiye urugendo rw’iminsi itatu n’amajoro abiri muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, aho bifuza gusura iki cyanya cy’ubukerarugendo nka kimwe bikunzwe murw’Imisozi i Gihumbi.

Muri uru rugendo bagomba gusura isumo ridakama rya kamiranzovu, bakazasura inyoni z’amoko agera kuri 310 byumwihariko bakazasura inyoni iba mu Rwanda honyine izwi nka Rwenzori turaco (inganji), igishanga, ubwoko bw’urusobe rw’ibimera burenga 650 burimo ibimera 47 biboneka mu Rwanda gusa, ndetse no kugenda Ku kiraro cyo mu kirere kizwi nka Canopy walkway.

Mu bagize iri tsinda bavuga ko ari ubwa mbere bagiye muri Nyungwe bakemeza ko uyu munsi ari amateka bongereye mu bigwi byabo bishingiye ku bukerarugendo.

Niyigena Octave mu byishimo byinshi agaragaza amarangamutima ye yagize ati “Ijoro ryose ntago nigeze nsinzira kubera gutekereza urugendo rwa Nyungwe, iminsi itatu ntembera muri pariki y’Igihugu n’amateka atazibagirana mu buzima bwanjye, ngiye kugendera kuri Canopy nanjye  mu gihe nabonaga abanyamahanga n’abantu bakomeye aribo bayigenderaho gusa.”

Gaju Emilienne we avuga ko agiye gusoza umwaka aruhutse neza  kubera kubura umwanya wo kuruhuka bitewe n’inshingano aba afite zitamworoheye mu kazi.

Generation in tourism yagize gahunda yo gusura Nyungwe mu rwego rwo gukomeza kwagura ubumenyi no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda banashishikariza abandi mu rwego rwo guhindura imyumvire y’abavuga ko ubukerarugendo buhenze bugomba kuba ubw’abifite gusa.

Ganza Germain ukuriye iri tsinda avuga ko nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye muri uyu mwaka wa 2021, hari abantu benshi basobanukiwe ko gukora ubukerarugendo bidahenze ukurikije ibyo bungukiramo, kandi ko iyo batembereye nk’urungano byongera urukundo rwo gukunda iby’iwacu ndetse no kubibungabunga.

Generation in tourism n’itsinda rigizwe n’abize ubukerarugendo n’ababukunda, bagamije gukundisha, kurinda ibidukikije no kubimenyekanisha ku banyarwanda n’abanyamahanga ibyiza birutatse.

Muri uyu mwaka wa 2021 iri tsinda ryasuye Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibirwa bitandukanye byo mu karere ka Rutsiro, kuri ubu bari muri pariki y’Igihugu ya Nyungwe.