December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bobi Wine na Chameleone ngo barashaka impinduka muri politiki ya Uganda

YASUWE 65 

Aba bagabo bombi bamenyekanye cyane kubera muzika, Jose Chameleone aherutse gutangaza ko nawe yinjiye muri politiki, Bobi Wine we ayimazemo igihe.

Chameleone  amazina ye y’ukuri ni Joseph Mayanja  yatangaje ko yinjiye muri politiki nk’umuyoboke w’ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Kuri iki  cyumweru taliki ya 14 Nyakanga 2019, yavuze ko yahuye na mugenzi we Bobi Wine bakaganira ku mpinduka bifuza muri Uganda.

Mu bihe bishize, Chameleone yifashishwaga cyane n’ishyaka NRM rya Perezida Yoweri Museveni mu bukangurambaga n’ibikorwa byaryo bimwe na bimwe bya politiki.

Mu kwezi gushize kwa Kamena, Chameleone yavuze ko ashaka kwiyamamariza kuba umuyobozi w’umujyi wa Kampala nk’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yemeje ko nyuma y’igihe gito avuze ibi, Perezida Museveni yahise ava mu bamukurikiraga (‘followers’) kuri Twitter.

Abicisihje kuri Facebook, Chameleone  kera wahanganaga cyane na Bobi Wine mu bya muzika, yatangaje ko guhura na Bobi Wine byamwibukije kera bagitangira urugendo rwabo ko batatekerezaga ko bazaba urugero kuri benshi.

Bobi Wine  amazina ye nyakuri ni Robert Kyagulanyi  amaze kuba umunyapolitiki uri mu bari ku isonga mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse akaba n’umudepite.

Amakuru dukesha Chipreport, aravuga ko yatangije impinduramatwara izwi cyane yise ‘PeoplePower’  cyangwa ubutegetsi bw’abaturage ucishirije mu Kinyarwanda, umurongo we umaze gukurikirwa n’abantu batari bacye bamushyigikiye muri Uganda.

Chameleone yavuze ko we na Bobi Wine “baganiriye ibintu byinshi”. Avuga ko birimo nko “kutihanganirana, amagambo y’urwango, urugomo…” bombi bavuga ko birangwa mu gihugu.

Avuga ko Abagande kugira ngo bagere ku mpinduka bagomba kuba umwe.