November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Huye: Abaturage babujijwe kwizanira umuriro ngo bazawuhabwa none amaso yaheze mu kirere

Abaturage barifuza kumenya niba umuriro bijejwe bazawuhabwa cyangwa bakawizanira nk'uko bari babitangiye

YASUWE 6,393 

Ibi ni ibivugwa n’abaturage bishyize hamwe bashaka kuva mu icuraburindi bakaba ahabona nk’abandi banyarwanda kuko ubusanzwe nta muriro w’amashanyarazi bagira, ariko ngo bamaze gushinga amapoto baratanze n’amafara ubuyobozi bwa REG bwarababujije bubabwira ko bazahabwa umuriro ku buntu none ngo amaso yaheze mu kirere nk’uko babibwiye Rwandanews24 ubwo yageraga aho batuye mu kagali ka Kabuga, Umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye.

Umuturage wahawe izina rya Kamanzi muri iyi nkuru, agira ati: “Umuriro w’amashanyarazi ugarukira ku biro by’akagali kacu ka Kabuga, akaba ari mu Mudugudu w’Agasharu ariko igice gisigaye kuzamuka kugera ku mudugudu w’Agakombe nta muriro dufite ndetse n’igice cy’umudugudu w’Agakombe twegeranye nta muriro w’amashanyarazi bafite.”

Akomeza avuga ko bishatsemo ubushobozi ngo babone uko bava mu kizima ariko REG ngo irababuza. Ati: “Twishyize hamwe dutanga amafaranga tugura n’amapoto turayashinga tugirango tubone umuririo, ubuyobozi bwa REG bwaraje butubwira ko dushaka kubakorera amakosa kuko ngo bashinzwe kugeza umuriro ku baturage none twebwe ngo tugiye kuwugura.”

Amafaranga bari baratanze ngo barayasubijwe bizezwa muriro, ariko ngo hashize amezi 5 batarawubona nyuma y’uko babibwiwe.

Umuturage witwa Kaliza muri iyi nkuru nawe avuga ko aho bari bageze ngo umuriro ubagereho bitari gufata igihe cy’amezi 5 kuko ngo Imirasire y’izuba bakoreshaga yarapfuye bari mukizima. Ati: “Iyo batubwira ko umuriro utazatugeraho vuba, ubu tuba twarigoye tukongera tukagura Imirasire y’izuba ariko tukaba ahabona. Umuntu ajya kuyigura akavuga ati nayigura ejo bakaduha umuriro ko naba mpombye nayimaza iki? Rero badufashije batubwira niba tutazawubona vuba tukongera tukagura Imirasire”.

Iyo uganiriye n’aba baturage usanga bafite ikibazo cyane ari abari basanzwe bakoresha imirasire y’izuba kuko abenshi mu batishoboye bo bavuga ko bazategereza igihe umuriro uzazira kuko badafite ubushobozi bwo kuwizanira cyangwa kugura imirasire y’izuba.

Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi wa REG ishami rya Huye Bwana Omar Kayibanda, agira ati: “Ikibazo cy’aba baturage bo mu mudugudu wa Agasharu n’Agakombe badafite umuriro turakizi kuko twarabasuye dukora inyigo. Ikigo kirimo kwegeranya ubushobozi, ibikoresho ni biboneka umuriro tuzawubagezaho.”

Mu mwaka ushize wa 2020, ingo zirenga ibihumbi 200 zahawe amashanyarazi, umwaka ukaba wararangiye ijanisha ry’ingo zifite amashanyarazi mu gihugu rigeze kuri 59.7%, ni ukuvuga ingo zisaga 1,600,000 ubaze muri rusange zaba izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha ingufu zidafatiye kuri uwo muyoboro, cyane cyane umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Intego ya REG ngo ni uko mu mwaka wa 2024, amashanyarazi azaba yageze ku baturage bose ku kigero cya 100% nk’uko biri muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abanyarwanda bose bazaba bafite umuriro nta n’umwe uba mu kizima.