November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rulindo: Abantu 3 bakekwaho kwica umugore bakamutwikisha lisansi batawe muri yombi

YASUWE 7,099 

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko rufunze abantu batatu bashinjwa uruhare mu gutwika na lisansi umugore w’imyaka 45 wari umuturanyi wabo, agapfa.

Clementine Mukagatare, umubyeyi w’abana batatu, wo mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo yapfuye mu cyumweru gishize nyuma yo kumenwaho lisansi n’umuntu utatangajwe yarangiza akamutwika ku wa 20 Ukwakira, 2021..

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Jean Vedaste Nzeyimana yemeje aya makuru avuga ko ibyo ari “igikorwa cy’ubunyamaswa kibaye ubwa mbere” muri ako gace.

Murangira Thierry, umuvugizi w’ubugenzacyaha yatangaje ko hafunzwe abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rwe “bishingiye ku makimbirane bari bafitanye”.

Amakuru avuga ko mbere Mukagatare yari yarareze abantu basambanyije umwana we w’umukobwa bagafungwa, nyuma bakaza gufungurwa.

Mukagatare yari yamenyesheje ubuyobozi impungenge z’umutekano we kubera abo bari bafitanye amakimbirane, nk’uko Umuseke wabyanditse.