November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Njyanama isize ibibazo by’Ingutu birimo Isoko n’Imitangire ya Serivisi itanoze

Imirimo yo kubaka Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka irenga 12 ryubakwa igeze kure

YASUWE 5,286 

Kuri uyu wa gatanu, tariki 21 Ukwakira ubwo hasozwaga Imirimo y’Inama njyanama yakozwe kuva 2016-2021 hagaragajwe ko mu bikorwa Njyanama igiye idakemuye harimo ibibazo by’Isoko rya Gisenyi n’Imitangire ya serivisi yanenzwe kenshi.

Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyirurugo Come De gaule yavuze ko Atari ibyo gusa basize bitarakorwa bibabaje cyane, kuko nko kuba Gare ya Gisenyi itarubakwa nayo ari kimwe mubyo basize bitarakorwa bibabaje.

Nyirurugo ati “Nkubu twakabaye dusize Gare ya Gisenyi wenda igeze kure yubakwa, Isoko rya kijyambere rya Gisenyi ryakabaye ryaruzuye, ariko harimo ibitaragenze neza mu buryo bw’Amafaranga, hari ni aho icyorezo cya Covid-19 cyadukomye mu nkokora n’Imitingito.”

Nyirurugo akomeza avuga ko iyo hataba imitingito igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiba cyaremejwe, ariko hari byinshi byadindiye, bibangamira imiturire bigashishikariza imiturire y’akajagari.

Ku kibazo cy’imitangire ya serivisi itanoze yanenwe kenshi mu ishami ry’Ubutaka, Nyirurugo avuga ko Serivisi z’Irembo zagiye zigora benshi mubyo abaturage bakenera mu ishami ry’ubutaka, haba abaturage bakeneye ibyangombwa byo kubaka, ibyangombwa by’ubutaka.

Izi serivisi zikora ku buzima bwa benshi Nyirurugo asaba Komite izabasimbura kuzazishyiramo imbaraga cyane, kuko nko mu ishami ry’Ubutaka abakozi baryo badahagije.

Nyirurugo akomeza agaragaza ko hakiri ikibazo gikomeye mu kugaruza ibisigara (Ubutaka bwa leta) bwiganje mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi, kuko Njyanama yagiye ibugaruza ariko abakozi bo mu ishami ry’Ubutaka bakabigendamo biguru ntege kuko harimo bamwe muribo byagiye bigaragara ko nabo babifitemo (ibibanza) birenze kimwe, abandi bakaba barabigizemo amanyanga bakanabiryozwa bakirukanwa mu kazi.

Mu kibazo cyabangamiye Njyanama harimo ikibazo cy’Umukozi w’Akarere witwa Bigaya Aimable kimaze imyaka myinshi cyarahawe Umurongo na Njyanama ariko Komite Nyobozi ntigikemure, ndetse Umwanzuro wa Njyanama uvuga ko Umukozi azamurwa mu ntera ndetse akanahabwa ibyo yemerwa n’Amategeko.

Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu isoje Manda irasaba abazayisimbura ko bazahwitura Komite Nyobozi ikajya ibasah gusubiriza abaturage ku gihe kabone n’ubwo basubiza Umuturage bati “Oya” aho kugira ngo yandike amare imyaka irenga 3 asiragizwa atarabona igisubizo kubyo yasabye.

Imirimo yo kubaka Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka irenga 12 ryubakwa igeze kure
Imirimo yo kubaka Gare ya Gisenyi ntiratangira kandi yagombaga kuba igeze kure