November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Muhanga: Umugabo w’imyaka 45 yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 8

YASUWE 11,645 

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 wo mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Nyamirambo, Umudugudu wa Rugogwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8 ariko hagashira igihe yararekuwe.

Taliki ya 18 Ukwakira, 2021 nibwo Umubyeyi witwa Murekatete Marie Grace wo mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Nyamirambo mu  Mudugudu wa Mugwato, mu Karere ka Muhanga  yongeye gusaba  ubutabera bw’umwana we w’imyaka 8 wasambanyijwe ariko  ukekwaho gukora icyaha agutabwa muri yombi, nyuma akarekurwa.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Osward yavuze ko ukekwaho gukora iki cyaha yamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe nyuma yo gukorana.

Yagize ati “Ubu twaramufashe twongeye kumugeza ku nzego z’ubutabera. Ubu yashyikirijwe RIB.”

Uyu muyobozi yavuze ko ku wa Kabiri taliki ya 19 Ukwakira, 2021 ari bwo yatawe muri yombi gusa ko andi makuru yatangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Murekatete Marie Grace ufite umwana wasambanyijwe, avuga ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo mugabo bikekwa ko yamusambanyije yayamenye, ariko ko nta rwego rwabimumenyesheje.

Yagize ati “Ntabwo barabimbwira ariko namenye amakuru ko yatawe muri yombi ku wa Kabiri mu gitondo. Byaranshimishije cyane ko ngiye kubona ubutabera.”

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018, rifite ingingo 335.

Ingingo ya 133 y’iri tegeko, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Ingingo ya 54 y’iri tegeko iteganya ibijyanye n’ihanwa ry’umuntu ufite imyaka iri hagati ya cumi n’ine (14) na cumi n’umunani (18) y’amavuko.

Ivuga ko iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa ni ibi bikurikira:

1º igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu;

2º igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni nabyo bihabwa icyitso iyo cyari gifite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko kitarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga.