November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Barashimira AKWOS yabahaye ibyo kwiyorosa n’Ibikoresho by’Isuku

YASUWE 6,408 

Kuwa 16 Ukwakira nibwo AKWOS yifatanyije n’Abagore bo mu karere ka Rubavu, banabafasha kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro babaremera ibirimo ibyo kwiyorosa n’ibindi bikoresho by’Isuku.

Abaremewe na Akwos ni amatsinda y’abakobwa bagize Club z’Amahoro yabayeho ku bufatanye na AKWOS, aho byabereye hanatangiwe ibiganiro bitandukanye.

Bamwe mu bagore baganiriye n’Itangazamakuru bashimiye AKWOS Rwanda bagaragaza ko hakiri imbogamizi ya Covid-19 ituma batakibasha guhura na bagenzi babo muri Siporo nk’uko byahoze.

Kankindi Josephine ati “Ndashimira AKWOS yifatanyije natwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro ikanadufasha kubona ibikoresho by’Isuku nyuma y’uko mu bihe bya Coronavirus n’Imitingito yatubaye hafi, ikanabasha kudusanira inzu yari yasenywe n’imitingito.”

Kankindi akomeza avuga ko kuri ubu imbogamizi ihari ari icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora Siporo bahuriragamo na bagenzi babo bakabasha kungurana ibitekerezo no kugirana inama.

Mukamana Nadine wasambanyijwe afite imyaka 16, avuga ko mbere yo kumenya Akwos yari asanzwe abayeho mu bwigunge, kuko nubwo yari akimara kumenya ko atwite yari yaratorotse iwabo.

Madamu Rwemarika Félicité, Umuyobozi mukuru w’umuryango ushinzwe guteza imbere umugore binyuze muri Siporo (AKWOS) yavuze ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko ari ugusangira ni abafatanyabikorwa.

Rwemarika Félicite umuyobozi wa AKWOS ati “Umurenge wa Nyamyumba twakoreyemo uyu munsi wari muya mbere ifite ingo nyinshi zibanye mu makimbirane ariko kuri ubu bikaba bigenda bikosoka.”

Rwemarika akomeza akangurira Abana b’abakobwa kwirinda ibishuko bya hato na hato, ndetse abo byabayeho bakabasha gutangira amakuru ku gihe, kugira ngo inzego zibafashe.

Ibikorwa bya AKWOS birimo kwigisha abagore ni abakobwa mu gukemura amakimbirane, Rwemarika avuga ko byakomwe mu nkokora na Covid-19, kuko abantu bahuriraga muri Siporo rusange bakaganira, Ubutumwa bugatambuka ndetse bukagera kuri benshi, no mu mikino inyuranye.

Rwemarika akomeza avuga ko bashinze Club zitandukanye banyuzamo ubutumwa bugamije kwimakaza umuco ni amahoro, aho muri Rubavu bakorera mu mirenge ya Kanama, Nyakiriba, Rugerero, Gisenyi na Nyamyumba.

Mu bikoresho byatanzwe kuri aya matsinda harimo ibyo kwiyorosa, ibitenge, amabase ni amajerekani mu kwifashisha mu masuku.

Aya matsinda yahawe na AKWOS ibikoresho binyuranye byiduku
Rwemarika wicaye hagati asaba abangavu kwirinda ibishuko