November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gatsata: Ahasanzwe umurambo wicishijwe ibyuma hafatiwe umusore mu ijoro afite icyuma

YASUWE 2,076 

Mu mudugudu wa Hanika, mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Gatsata, mu rucyerera kuri uyu wa19/10/2021 saa saba n’igice, bafashwe umusore afite icyuma yari ahaherutse kwicirwa umuntu atewe icyuma.

Mu rwego rwo kurwanya abujura, mu Murenge wa Jali na Gatsata, mu karere ka Gasabo, inzego z’umutekano, ubwo bari mu kazi  mu rugabano rw’umurenge wa Jali na Gatsata ahaherutse kwicirwa  umuntu atewe icyuma bahafatiye umujura ruharwa witwa Ndimubanzi J Claude ufite imyaka 24 afite icyuma yari yitwaje mu ntoki.

Iki cyuma yari afite, ngo yaraje gutega abagenzi baca muri iyo nzira bajyanye imyaka mu isoko rya Nyabugogo  kwa Mutangana.

Uyu washashwe yashyikirijwe Polisi  Station ya Gatsata , kugirango akorerwe dosiye na RIB bamushyikirize ubutabera.

Ndanga Patrice umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata yavuze ko barimo gushakisha insoresore ziherutse kwica Nzabamwita Silas wari ufite imyaka  40 y’amavuko wishwe atewe icyuma. Uyu wafashwe biracyekwa ko ashobora kuba yari mu itsinda ryamwivuganye.