November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikigo cya Iwawa mu rugamba rwo kurwanya Igwingira

Inka zahawe imiryango 8 ifite abana bari mu mirire mibi mu murenge wa Bugeshi

YASUWE 3,740 

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) bwagabiye Inka imiryango 8 yari ifite abana bari mu mirire mibi yo mu murenge wa Bugeshi, ni mu rwego rwo kwitura gukomoka ku nka iki kigo cyorojwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru, Tariki 17 Ukwakira, umuhango wahuriranye n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bwana Gatabazi J.M.V.

Iki kigo cyagabiwe na perezida wa Repubulika inka 20, mu Ukwakira 2012 mu kubafasha kugira imibereho myiza.

Izi nka zagabiwe Imiryango 8 yo mu murenge wa Bugeshi ifite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi (Igwingira) kugira ngo babashe kwiteza imbere kandi babone amata yo guha abana, zije zikurikira izindi 7 iki kigo giherutse kugabira Imiryango yo mu karere ka rutsiro.

Ubwo Minitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi J.M.V yashyikirizaga aba baturage izi nka yabasabye kuzifata neza kandi nabo bakazabasha kwitura.

Gatabazi J.M.V, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturage b’Umurenge wa Bugeshi guhagarika no kurwanya kwambuka Umupaka binyuranyije n’Amategeko, no guhanagana n’ibikorwa byo kwambutsa magendu n’ibiyobyabwenge, ikindi yasabye Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze gukemurira abaturage ibibazo byabo vuba no kubaha serivisi nziza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, yavuze ko kuri ubu biturutse ku nka 20 bahagabiwe na Perezida Kagame bamaze kugira Inka 140.

Yagize ati “Turashimira Umukuru w’Igihugu waduhaye inka, yadusabye kuzifata neza, twazifashe neza zarorotse ubu zimaze kuba 140. Twaje kwitura kuko yari yadusabye ko tuzitura.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yasabye aba baturage bagabiwe inka kuzazifata neza kugira ngo zizabafashe kwivana mu bukene.

Hirya no hino mu gihugu abaturage Perezida wa Repubulika aba yarahaye inka baba barategujwe, bakabanza kureba ko bafite ubwatsi bw inka zabo. Ashobora kuba afite hato agahingamo ubwatsi bwo guha inka ze, zikamuha amata yo guha abana andi akayatwara ku Isoko, kuko izi nka tubahaye zirahaka mu minsi mikeya zizaba zabyaye.

Ntabwo umuntu aguha inka ngo uyifate nabi ahubwo uyifate neza uyibyaze umusaruro.

Guverineri akomeza avuga ko gufata inka neza bidasaba ubushobozi bwinshi ahubwo bisaba kuyikunda, ntabwo inka yananira umuturage iyo azi icyo ayitezeho. Inka igorana iyo itinda kwima ariko izo bahawe mu gihe gito zirabyara zitange umukamo.

Mukamana Bernadette wahawe Inka, yavuze ko yari yahawe inka muri gahunda ya Girinka ariko iza gukubitwa n’inkuba muri Kanama uyu mwaka irapfa.

Uyu mubyeyi yashimiye Perezida Paul Kagame wamushumbije, yongeraho ko inka yahawe agiye kuyitaho ku buryo izabyara na we akoroza bagenzi be.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco gisaba abaturage guhangana n’ikibazo cy’Ubuzererezi, abana bose bagana ishuri, ikindi barinde abana ubuzererezi, ari abajya mu masoko na gare.

Muri uku kwezi k’Ukwakira, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco kigabiye Inka abaturage 7 bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi, hiyongeraho iyi miryango 8 yo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi.

Inka zahawe imiryango 8 ifite abana bari mu mirire mibi mu murenge wa Bugeshi
Mulukye Fred, Umuyobozi wa NRS yatanze izi nka
Abaturage ba Bugeshi bari babukereye
uyu muhango witabiriwe n’Inzego zitandukanye