November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umumotari yabaye inyangamugayo asubiza ibihumbi 50$ yatoraguye ahembwa matera

YASUWE 6,344 

Umusore w’umumotari witwa Emmanuel yatoraguye amafaranga ibihumbi mirogo 50.000$ by’amadorari yari yatawe n’umugore w’umuherwe arayamusubiza none abantu batandukanye bamubwiye ko azapfa adakize kuko iyo ayagumana ntawari kumenya ko ariwe wayatoye akabona uko azamura imibereho ye dore ko bavuga ko ari ntayo.

Emmanuel Tuloe w’imyaka 18 y’amavuko akaba akomoka muri Liberia, yasubije ibihumbi 50 by’ama dorari (ni miriyoni hafi 50 mu mafaranga y’ u Rwanda) nyuma yo kwumva nyirayo ayarangisha ku maradiyo atandukanye, atakamba asaba ko uwaba yarayatoraguye  yayamusubiza.

Tuloe, yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa karindwi kuko yari amaze kubura ubushobozi bitewe n’uko umuryango we utifashije akabura n’ubundi buryo bwamufasha gukomeza kwiga, aribwo yahise ajya kuba umumotari kugirango arebe ko yabona imibereho.

 Abamotari bagenzi be baramusetse cyane  kuko umunsi yasubirijeho ayo mafaranga moto ye yarapfuye abura uko ayikoresha, bamubwira ko atari akwiye kuba yasubije ayo mafaranga.

Yabwiye BBC ati: “Bambwira ko nzapfa nkize mu buzima bwanjye, bavuga ko kubera nasubije amafaranga angana gutyo nzabaho ariko ngapfa nkenye.”

Tuloe yatoye ayo mafaranga yari apakiye mu isashe aza kuyaha nyinawabo ngo ayamubikire mbere y’uko yumva Madame Yancy ayarangisha kuri radio.

Uwo mugore w’umuherwe mu gushimira Emmanuel yamuhaye amafaranga (angana na $1.500) n’ibindi bintu birimo matera.

Tuloe yavuze ko hari abantu bamubwiye nabi igihe yari kwa madame Yancy aho barimo kuganira uburyo ayo mafaranga yabonetse.

Yabwiye BBC ko haba aho aba mu gace ka Gbolor Dialla ku mupaka wa Cote d’Ivoire ati: “Nahise mpava nsubira i muhira kuko mu bari bahari harimo n’abari bandakariye cyane ngo nasubije ayo mafaranga, bananteye ubwoba, kuburyo ubu nkeneye gucungirwa umutekano bikomeye nkaba nishinganisha”.

Yavuze ko abantu bake cyane aribo bashimye bakanamukeza kuri ubwo bunyankamugayo yerekanye,  ariko avuga ko ibyo abamunnyega bagatuma  ashaka kwicuza ku byo yakoze yabirengagije.

Tuloe yasabye abamotari bagenzi be kujya basubiza ibyo batoraguye byatakaye kuko batazi “icyo imbere hahishe”.

Urwego rwo kurwanya ruswa muri Liberia ruvuga ko “rwanyuzwe rukanakorwa ku mutima cyane n’uko kuvugisha ukuri uwo muhungu yerekanye”.