November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Huye: Abahinzi b’imboga barasaba gufashwa ngo babone ifumbire

YASUWE 6,018 

Bamwe mu bahinzi b’imboga bahinga mu gishanga cya Kumusizi giherereye mu Murenge wa Huye akarere ka Huye bavuga ko nta musaruro biteze muri iki gihembwe cy’ihinga kuko ifumbire yahenze kandi bakaba badafite amikoro yo kuyigondera ngo bafumbire imboga zabo nk’uko babibwiye Rwandanews24 ubwo yagera muri iki gishanga.

Aba bahinzi bavuga mbere y’uko igiciro cy’ifumbire cyangwa inyongera musaruro gitumbagira kikiyongeraho amafaranga 150, bakoresha uko bashoboye bakagura nkeya ariko ihagije kuburyo bazabona umusaruro uhagije n’imibereho yabo ikazamuka bagasagurira n’amasoko.

Umwe muri aba bahinzi utifuje ko imyirondoro ye itangazwa ariko muri iyi nkuru akaba yahawe izina rya Karisa, agira ati: “Ubu ibintu byaradogereye kuko amafaranga Magana 500Frws ni menshi ku muturage wo muri uyu murenge kuko n’ubwo washyizwe mu guce cy’umujyi ariko twebwe dutuye mu gice cy’icyaro. Mbere ifumbire yaguraga amafaranga 350Frws ku kilo, none ubu iragura 500Frws ku kilo.”

Abajijwe niba badahabwa ifumbire nk’uko bikorwa hirya no hino mu gihugu ku buhinzi butandukanye yagize ati: “Tubyumva mu makuru ko abahinzi cyane abahinga mu bishanga ko bahabwa ifumbire, ariko abahinga imboga hano mu gishanga cya Kumusizi ntayo tubona.”

Undi muhinzi wahawe izina rya Mukamwiza muri iyi nkuru agira ati: “Dufite goronome mu Murenge wacu wa Huye, ariko ntacyo adufasha ngo tubone ifumbire kandi ahandi twumva ko babifashwamo n’amashinzwe ubuhinzi mu Mimirenge yabo. Ifumbire yabaye idorari kuko isura imboga zacu zifite kandi tuvomerera iragaragaza ko uretse n’imboga zo kujyana ku isoko n’izo kugaburira abana ntituzazisarura.”

Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Huye Bwanda Philbert Sindarihora, avuga ko igiciro cy’ifumbire cyazamutse ariko batari bazi ko abahinzi bafite ikibazo cy’ifumbire ku rwego rwo kuba batabona umusaruro.

Ati: “Nibyo ifumbire yari isanzwe igura amafaranga 350 Frws, ariko ubu irimo kugura amafaranga 500Frws uretse ko binamaze igihe kitazamutse muri iki gihembwe cy’ihinga. Abahinzi bafite icyo kibazo ni abataba mu makoperative kuko abibumbiye mu makoperative bafashwa mu buryo bwa nkunganire bakabona ifumbire kandi bagasarura umusaruro ushimishije.”

Abajijwe icyo bafasha abahinzi b’amikoro macye kuko bavuga ko no kujya muri koperative atari ubuntu bisaba amikoro nabyo, yagize ati: “Urumva ko icyo ari ikibazo cya abahinzi bamwe ntabwo kiri rusange. Abafite icyo kibazo bakwegera ubuyobozi tugafatanya kureba uko bafashwa mu rwego rwo kubakorera ubuvugizi, kuko kuba umunyamuryango wa koperative runaka bisaba kugimo n’umugabane nk’uwo abo usanzemo bafite.”

Agoronome Sindarihora akomeza avuga ko abahinzi batabasha kubona ifumbire ngo bafumbire imyaka yabo yabagira inama yo kwibumbira mu makoperative hamwe n’abandi kugirango bajye muri gahunda ya nkunganire.

Igiciro cy’inyongeramusaruro cyangwa ifumbire kemezwa ku rwego rw’igihugu, igiciro cyemejwe akaba aricyo abahinzi bayiguriraho, ariko abibumbiye mu makoperativa bakagabanyirizwa kuko bashyirwa muri gahunda ya nkunganire. Kuri ubu igiciro cy’inyongeramusaruro kiragurwa amafaranga 500Frws kivuye ku mafaranga 350Frws.