December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uruzinduko rwa Museveni ku ivuko rya Magufuli nyuma ya Kenyatta

YASUWE 60 

Bitegekanijwe ko umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni agenderera igihugu cya Tanzaniya kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Nyakanga 2019, aho yitezwe kubonana na Perezida John Pombe Magufuli, ku gatumba mu gace avukamo ka Chato.

Nk’uko itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu ribivuga, abo bategetsi bombi baraza kugirana ibiganiro mu muhezo.

N’ ubwo ari umubonano wo gukomeza ubucuti hagati y’abo bategetsi bombi, byitezwe ko baza kuvugana ibyerekeye ubucuruzi, cyane cyane mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba.

Perezida Museveni, abaye umukuru w’igihugu wa kabiri wo mu bihugu by’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba ugendereye Perezida Magufuli ku gatumba i Chato, nyuma y’icyumweru kimwe gusa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya agendereye icyo gihugu.

Haba hari inzitizi mu by’ubucuruzi?

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko urwo rugendo rwari rufite intego yo gutsura umubano mwiza hagati ya Kenya na Tanzaniya.

Yavuze ko ari ngombwa ko abategetsi bakora ibishoboka byose kugira ngo bakureho inzitizi muby’ ubucururzi n’urujya n’uruza rw’abantu.

Yongeyeho ko ari ngombwa ko ibihugu by’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba bikomeza ubucuti nk’umuryango umwe.

 

Perezida Kenyatta na Magufuli ubwo yamusuraga

Ku ruhande rwa, Perezida Magufuli yashimangiye intego y’igihugu cye yo gukomeza kubungabunga imigenderanire myiza mu karere.

Umubonano hagati ya Museveni na Kagame?

Nyuma y’aho, umukuru w’igihugu cya Uganda abonanye na Prezida Paul Kagame w’u Rwanda i Luanda umurwa mukuru wa Angola, abo bategetsi bombi bakaba baraganiriye  ku byerekeye ukutumvikana hagati y’ibyo bihugu byombi.

Uko kutumvikana kwatumye urujya n’uruza ku mupaka w’ibyo bihugu rucumbagira, buri ruhande rugashinja urundi ko ari rwo nyirabayazana w’amakimbirane.

Perezida Kagame aherutse gutangaza  ko ukutumvikana hagati y’igihugu cye na Uganda kwatangiye mu myaka 20 ishize, avuga ko hari abantu b’icyo gihugu gituranyi bashatse guhirika ubutegetsi bwe.

Perezida Kagame avuga ko uko kutumvikana kwagiye kwiyongera muri ino myaka ya vuba, bitewe n’uko Uganda yashyigikiye umutwe w’iterabwoba RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bivugwa ko ukoreshwa na Uganda mu guhohotera abanyarwanda bagenda cyangwa basanzwe baba muri icyo gihugu cya Uganda.

Ku rundi ruhande, Uganda ishinja u Rwanda ko rwohereza ba baneko bajya kuneka icyo gihugu, ibyo u Rwanda rwamaganira kure.