December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Angola na Kongo bigiye gufatanya kunga u Rwanda na Uganda

YASUWE 64 

Perezida João Lourenço wa Angola atangiza iyi nama yatumije, yavuze ko mu biteranyije iyi nama harimo n’ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda, itangazo ry’imyanzuro yayo rivuga ko Angola na Kongo biba umuhuza muri iki kibazo.

Bwana Lourenço yatumiye ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa Kongo ngo baganire ku bibazo by’umutekano mu karere.

Mu myanzuro y’iyi nama harimo ko abayigize “bishimiye ko u Rwanda na Uganda bishaka gukomeza ibiganiro byo kubonera umuti ikibazo gihari”. Ko Angola izafatanya na Kongo ubuhuza muri ibyo biganiro”.

Kuva mu 2017, hagaragaye ikibazo cy’imibanire mibi y’u Rwanda na Uganda, buri gihugu gishinja ikindi kwivanga mu mitegekere y’ikindi cyangwa ubutasi.

Perezida Tshisekedi (ibumoso), Museveni, Lourenco na Kagame (iburyo) mu nama i Luanda uuy munsi kuwa gatanu

Imigenderanire n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda yarazambye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, bigira ingaruka zinyuranye ku bihumbi byinshi by’abaturage b’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru Angola24horas dukesha iyi nkuru, gisubiramo amagambo ya Bwana Lourenço atangiza iyi nama, avuga ko “yizeye ko mu gihe kiri imbere hazaboneka amahoro hagati y’u Rwanda, Uganda na Kongo”.

Yagize ati: “Gahunda y’iyi nama ni ngufi: amahoro hagati y’ibi bihugu, hamwe n’imibanire y’u Rwanda na Uganda.

“Ntabwo tugiye gukemura ibibazo by’akarere k’ibiyaga bigari byose, ariko ibibazo byinshi twizeye ko bizakemuka mu gihe cya vuba kiri imbere”.

Ku wa gatatu w’iki cyuymweru taliki ya 10 Nyakanga 2019, umunyabanga wa Leta ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda yabwiye BBC ko nta kirahinduka kuri iki kibazo.

Ibihugu byombi bifite imitwe irwanya ubutegetsi ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.