December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Miss Mwiseneza Josiane yigaragaje ahakana ko atwite

YASUWE 81 

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi ’Miss Popularity’ muri Miss Rwanda 2019 wari waraburiwe irengero, yongeye kwigaragaza nyuma y’igihe ku mbuga nkoranyambaga bihwihwiswa ko yaba yihisha kuko atwite, avuga ko yari yafashe akanya ko kuruhuka ngo kuko imbuga nkoranyambaga zari zisigaye zituma abura ubwenge.

Nk’uko twari twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka yo kuwa 29 kamena 2019 yavugaga ko Miss Josiane yaburiwe irengero ndetse ko impamvu ari uko yaba atwite, aya makuru yari yabaye kimomo Mwiseneza yayahakanye, ahubwo avuga ko mu byatumye yiheza ku mbuga nkoranyambaga yewe no kuri Telefoni ye dore ko itacagamo akajya mu kiruhuko, avuga ko ngo zari zaramutwaye ubwenge ku buryo yari asigaye abura n’akanya ko kwitekerezaho.

 

Mu minsi yashize nibwo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba asigaye abana n’umugabo wamuteye inda, ibintu byanakurikiwe n’ifoto imugaragaza nk’utwite.

Aya makuru yagiye yamaganirwa kure na Sunday uhagarariye inyungu ze ’Manager we’ avuga ko adatwite ndetse ko ari mu kiruhuko.

Mu gushyira ukuri ahagaragara kuri ibi byose byavuzwe, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2019, Mwiseneza Josiane yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru UKWEZI maze asobanura byinshi ku byamuvuzweho n’aho yari ari.

Muri iki kiganiro yavuze ko nawe yatunguwe n’ibyamuvuzweho ko atwite, ashimangira ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Ati “Bavuze ko ntwite gusa ntabwo byari byo, byari ibinyoma”.

Yavuze ko ibi yabyumvise yibereye mu Karere ka Rusizi ngo abibwiwe n’inshuti ye nayo yari itunguwe no kumubona imubwira ko yumvise amakuru abivugaho kuri Radio Rusizi.

Ku cyatumye ahagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga ati “Nafashe akanya ko kuruhuka kubera imbuga nkoranyambaga zari zisigaye zituma mbura ubwenge”.

Mwiseneza Josiane yahumurije abafana be ababwira ko ari amahoro ameze neza ndetse ko yavuye mu kiruhuko yari yarihaye.

Izina Mwiseneza Josiane ryumvikanye mu matwi y’Abanyarwanda mu irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2019 ’Miss Rwanda 2019’ ryasojwe yegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi ’Miss Popularity 2019.

Uyu mukobwa benshi bitaga uwo mu cyaro ariko akereka abanyamujyi igihandure muri Miss Rwanda 2019, byibazwaga na benshi mu bafana be aho yaba aherereye ahanini bashingiye ku rukundo bamukunda nk’uko babimugaragarije mu irushanwa, nyuma yaryo na bugingo n’ubu.