December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Wari uzi imvo n’imvano y’ijambo tuzi nka Box office mu ruhando rwa cinema?

YASUWE 70 

Box office ubusanzwe tuyizi nk’urutonde rutugaragariza filime zagurishijwe kurusha izindi bigaragazwa n’imibare ituruka ahantu hatandukanye hagurishirizwa amatike kuma salle yerekana filime ahantu  hatandukanye rukunze gusohoka muri  buri cyumweru.

Box office ni ijambo rikoreshwa mu ruhando rwa cinema mpuzamahanga, aho filime ihabwa agaciro hakurikijwe amatike yayo yaguhishijwe ahantu hatandukanye hagurishirizwa ama tike hazwi nka Ticket office cyangwa Box office nyirizina.

Hagendewe ku busobanuro nyabwo bugaragara mu nkoranyamagambo, Box office bivuze ahantu rusange hagurishirizwa amatike yemerera abantu kwinjira mu nzu cyangwa ibibuga runaka byerekanirwaho ama filime aho agaciro cyangwa se umusaruro ubarwa hagendewe ku  matike yaguzwe hamwe nigiteranyo cy’amafaranga yose hamwe yavuye mu matike yagurishijwe kuri buri filime mu gihe runaka.

Ticket office cyangwa Box office

Amateka atugaragariza ko ahagana mu kinyejana cya 16 abantu babaga bahuriye aherekanirwaga filime batangaga amafaranga muburyo bugikoreshwa mu gutanga amaturo mu nsengero zimwe na zimwe muri iyi minsi aho batambutsaga agasanduku cyangwa icyo twageranya nk’icupa buri wese agashyiramo amafaranga hagendewe kugiciro cyabaga cyemejwe.

Kugeza kuri ubu hamaze kubaho imbuga nyinshi zidufasha kumenya umusaruro uba waragiye ugaragara kuri za Box office zitandukanye aribyo bidufasha kumenya filime yahize izindi mu kugurishwa mu ruhando rwa cinema aho muri izo twavuga nka: Box office, Box office india, Box office mojo, Koimoi, ShowBIZ Data, The Numbers, Box office Pro n’izindi.

Hagendewe ku mibare iba yatanzwe na Box office ibyo bidufasha kumenya inyungu cyangwa igihombo filime zagiye zigira ndetse bikanatugaragariza uko filime zagiye zikundwa kurusha izindi mu duce runaka mu bihe bitandukanye.

Akenshi na kenshi intonde za Box office zikunze gukorwa kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru(Weekend Box office)  kuko  filime nyinshi zikunze gusohoka muri weekend, bitabujije ko habaho Box office ya buri munsi( Daily Box office) ndetse n’urutonde rwa filime zahize izindi mugihe cy’icyumweru uhereye igihe urundi rwasohokeye(Weekly Box office)

Uhereye uyu munsi ukimara gusobanukirwa neza ibyerekeye Box office tuzajya tukugezaho urutonde rwa filime zahize izindi ndetse na filime nshyashya utagomba gucikwa zizajya ziba zasohotse muri buri cyumweru.

Ku rutonde ruheruka kuri uyu wa kabiri taliki ya 9, Nyakanga urutonde rwa film 10 za mbere rwari ruteye ku buryo bukurikira:

#1. Spider-Man: Far from Home: Iyi ni film nshya yasohotse taliki ya 2/7/2019 yaje kuri uru rutonde ku nshuro yambere imaze iminsi mikeya isohotse, iyifilm yakozwe ku bufatanye bwa Marvel na Columbia Studios ikwirakwizwa na Sony, imara amasaha 2 n’iminota 9 yakozwe ku ngengoyimari ya miliyoni $160, ikaba yari iri kumwanya wambere yarinjije $15,135,384

#2. Toy Story 4: iyi ni film imara igihe kingana n’isaha 1 n’iminota 40 ikaba yarasohotse taliki ya 21/6/2019 yakwirakwije na Buena vista  yinjije $6,675,157

#3. Annabelle comes Home   $1,788,071

#4. Yesterday  $1,748,440

#5. Aladdin(2019)  $1,625,612

#6. Midsommar  $1,226,271

#7. The Secret Life of Pets 2  $1,090,050

#8. Men in Black International  $714,607

#9. Avengers: Endgame  $506,745

#10.Rocketman  $386,947