December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Afghanistan: Bamwe mu bagize guverinoma nibo bahohotera abagore babahatira gusambana nabo

YASUWE 73 

Hejuru mu butegetsi bwa Afghanistan haravugwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no guhatira abagore gusambana. Itohozamakuru rya BBC ryaganiriye n’ababikorewe bavuga ko byabaye nk’umuco, abategetsi baho bahakana ibi bikorwa.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko mu nzu iri mu nkengero za Kabul,  BBC yaganiriye n’uwahoze ari umukozi muri guverinoma. Yifuza kudatangazwa kubera ingaruka zabyo, ariko yifuza ko isi imenye inkuru ye.

Uwari umuyobozi we, minisitiri ukomeye muri guverinoma, yamuhohoteye kenshi, amutegeka ko baryamana, we akamubwira ko yaje muri aka kazi kuko yagatsindiye agakwiriye.

Ati: “Ntabwo nari nzi ko ibi bintu nanjye byambaho. Yashatse kumfata ku ngufu mu biro. Mubwira ko ndibutabaze arandeka. Nibwo bwa nyuma namubonye. Narababaye cyane”.

Ntiyareze?

Arakomeza ati: “Hoya, nasezeye ku kazi. Ntawe nizeye. Iyo ugiye mu rukiko cyangwa muri polisi nibwo ubona uburyo bamunzwe na ruswa. Nta hantu wakwizera waregera. Iyo ubivuze buri gihe umugore niwe uhinduka ikibazo”.

Afghanistan ni kimwe mu bihugu ku isi aho bigoye cyane kuba uri umugore

Uyu wahoze ari umukozi wa guverinoma avuga ko hari abandi bagore babiri bamubwiye ko bafashwe ku ngufu n’uyu minisitiri. BBC ntiyabashije kugenzura ibi yavuze.

Avuga ko uyu mutegetsi akora ibi uko ashatse ntacyo yikanga kuko ari umuntu ukomeye muri guverinoma.

Afghanistan iza kenshi mu bihugu by’inyuma ku rutonde rw’ibihugu bigoye kuba umugore ku isi. Raporo y’umuryango w’abibumbye ya 2018 ivuga ko abagore bagerageje kuvuga no kuregera bene ibi byaha aribo bahinduka abanyabyaha bakagirirwa nabi.  Muri iki gihugu abagore kuvuga ibyaha nk’ibi bakorewe birakomeye.

Iyi ni impamvu abagore benshi baganiriye na BBC batifuje gutangazwa umwirondoro, gusa ntibatinya kuvuga ibyo bakorewe no mu nzego nkuru z’igihugu.

‘Ubu byabaye nk’ikintu kiri mu muco’

Undi mugore yaganiriye n’umunyamakuru wa BBC mu biro ashaka kuvuga inkuru ye. Yariho asaba akazi yujuje ibisabwa, ariko akabona ari uko abanje kubonana n’umukozi wa hafi wa Perezida Ashraf Ghani.

Ati: “Uyu mugabo uzamubona mu mafoto aba hafi ya perezida. Yansabye kuza mu biro bye. Ati ‘ngwino wicare ibyangombwa byawe ndaza kubyemeza’. Aranyegera cyane arambwira ngo reka tunywe nyuma turyamane”.

Arakomeza ati: “Nari mfite amahitamo abiri, kwemera cyangwa nkagenda. Iyo nza kwemera, siwe gusa byari kurangiriraho abandi bagabo benshi nabo bagombaga kunsaba ko dusambana ngo bamfashe. Nagize ubwoba ndagenda”.

Akazi arakareka?

Avuga ko yahamagaye urwego rwo muri guverinoma rubishinzwe bakamubwira bati: “Tekereza kuguha amafaranga kuri konti yawe ariko ukanga kuyafata”.

Uyu yasutse amarira mu kiganiro kubera uburyo yari akeneye akazi ngo abeho n’ingorane yashyizweho ngo akabone.  Ati: “Ibi bituma ntasinzira. Bikantera agahinda no kwiheba”.

Ibiro bya perezida Ghani bihakana ibi birego

“Iyo ugiye kurega mu rukiko, polisi, umushinjacyaha, uw’ariwe wese muri abo nawe agusaba ko musambana. None niba bakora ibyo ni inde wagana? Ni ibintu byabaye nk’ibiri mu muco ubu, buri mugabo wese hano arifuza ko musambana”.

Iby’iki kibazo byari kuzakomeza gucecekwa cyangwa kunugwanugwa gusa iyo mu kwezi kwa gatanu, Jenerali Habibullah Ahmadzai wahoze ari umujyanama wa perezida, ubu uri mu bahanganye nawe, atakivuga mu kiganiro kuri televiziyo.

Uyu, yashinje abayobozi ku nzego nkuru z’igihugu n’abanyapolitiki “gushyigikira uburaya”

Ibiro by’umukuru w’igihugu byanze guha ikiganiro BBC kuri aya makuru no gusubiza ku butumwa byandikiwe. Bisubiza gusa ko harebwa itangazo byasohoye bisubiza ibyavuzwe na Jenerali Ahmadzai rivuga ko ibyo yavuze ari ibinyoma bishingiye ku nyungu ze bwite.

Nargis Nehan, minisitiri muri guverinoma, yanditse kuri Twitter ati: “Nk’umugore uri muri guverinoma, ndemeza ko ibi bivugwa nta shingiro bifite”.

Ariko Fawzia Koofi uharanira uburenganzira bw’abagore ndetse kugeza vuba aha wari umudepite, avuga ko yakiriye ibirego byinshi by’abakorewe bene iri hohoterwa babikorerwa n’abagabo bari muri guverinoma.

Avuga ati:”Igisubizo cya guverinoma ni ukwirwanaho. Barabireba nk’ikibazo cya politiki aho kuba ikibazo cyugarije abagore bose muri Afghanistan”.

Avuga ko hari umuco wo kudahana, ko abagabo bakorera ibi abagore n’abakobwa barengerwa bityo bakarushaho gukomeza.

Guverinoma ubu yategetse ko hakorwa iperereza ku birego by’iri hohotera rishingiye ku gitsina. Riri gukorwa n’umugabo wo mu bushinjacyaha washyizweho na Perezida.

Jamshid Rasooli, umuvugizi w’Ubushinjacyaha yaganiriye na BBC mu biro bye, abazwa icyizere abantu bagirira iperereza bazakora.

Ati: “Itegeko Nshinga riha Ubushinjacyaha bukuru ubwigenge. Twabajije n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, abayobozi ba islam, imiryango itegamiye kuri Leta bose ngo baboneke mu iperereza kugira ngo abantu bizere ko nta kubogama dufite”.

Yabwiye ibyo abagore baganiriye na BBC bavuga ko nta rwego bizeye rwo kuregera ibibazo byabo nk’ibi.

Asubiza ko bizeza kurinda umwirondoro w’umuntu wese watanga ikirego, no kurinda imiryango yabo.

Afghanistan yamaze igihe mu ntambara zahitanye abantu babarirwa mu bihumbi mirongo. Igice kimwe k’iyi ntambara cyarimo gusubiza uburenganzira n’agaciro abagore, bamburwaga n’ubutegetsi bw’aba-Taliban.

Abagore muri iki gihugu, bavuga ko nubwo ibintu bitameze neza ariko hari intambwe yatewe mu kubona uburenganzira kuva ubutegetsi bw’abatalibani bwahirikwa mu 2001.

Gusa bakavuga ko iyo ntambwe ntacyo izaba ivuze mu gihe gusambanywa nta bushake n’iirndi hohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gukorwa n’abategetsi ntibabiryozwe.