December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mwirekure mubyare abana benshi kuko kuboneza urubyaro ni aby’abanebwe-Perezida Magufuli

YASUWE 57 

Perezida wa Tanzaniya John Magufuli yasabye abagore “kwirekura” bakarushaho kubyara abana benshi mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kwiyongera, kuko ngo kuringaniza urubyaro ari iby’abanebwe batazi gukorera abana babo babyaye.

Ubu ni ubutumwa Perezida wa Tanzaniya John Magufuli yatangaje kuwa kabiri taliki ya 9 Nyakanga 2019 ari mu mujyi avukamo wa Chato, agira ati: “Mu gihe ufite abaturage benshi, wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane. Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye. Mwirekure, bo mubareke bifate”.

Ubu si ubwa mbere Perezida Magufuli ashishikarije abagore kurushaho kubyara abana benshi, ubuheruka hakaba hari muri Nzeri umwaka ushize wa 2018.

Nk’uko bitangazwa na Reuters, icyo gihe mu mwaka ushize Perezida Magufuli yongeyeho ko kuringaniza imbyaro ari “iby’abanebwe cyane badashoboye kwita ku bana babo”.

Abamunenga bavuga ko uyu murongo we ari ukubara nabi mu bijyanye n’ubukungu.

Umwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu utuye i Dar es Salaam wavuganye na Reuters ariko agasaba kudatangazwa umwirondoro we, yavuze ko “ukwiyongera kw’abaturage muri Tanzaniya bivuze ukwiyonegera k’ubukene n’ubusumbane mu mikoro”.