December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amerika: Ambasaderi w’Ubwongereza yeguye ku mirimo ye

YASUWE 58 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Nyakanga 2019, Sir Kim Darroch wari uhagarariye Ubwongereza muri Amerika kuva mu mwaka wa 2016,  yeguye ku mirimo ye  nyuma y’ubutumwa bwe bw’ibanga bwagiye ahagaragara bunenga ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza byemeje ko Sir Kim ku mirimo ye muri Amerika

Sir Kim yavuze ko ashaka guhagarika ibirimo kuvugwa ko nta shingiro bifite kandi ko kujya ku karubanda kw’ariya makuru byatumye “bitakimushobokeye” gukomeza imirimo ye.

Kubera ubwo butumwa bwa ’emails’, ku rubuga rwa Twitter, Perezida Trump yagaragaje umujinya avuga ko Sir Kim ari “umuntu w’igicucu cyane”.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Abongereza (AP), aravuga ko  Bwana Trump yanenze ndetse na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May ahereye ku byatangajwe na Ambasaderi Sir Kim.

Jeremy Hunt, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, yaraye avuze ko Perezida Trump “yasuzuguye” Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’igihugu cy’Ubwongereza.

Ubutumwa bwa Sir Kim bwasohowe n’ikinyamakuru Daily Mail, ni ubwo yandikiye abayobozi be i Londres mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu.

Mu butumwa bwe, yavuze ko ibiro bya Perezida wa Amerika bya White House “ntacyo bishoboye” ndetse ko “muri rusange bidakora”. Yabivuze anenga politiki z’ubuyobozi bwa Bwana Trump ku bibazo binyuranye ku isi.