December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abatekeye umutwe ibihumbi by’urubyiruko imbere y’ Ubutabera

YASUWE 58 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Nyakanga 2019, Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa ‘guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda.

Ni abagore babiri n’abagabo babiri. Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro bahakanye ibyo baregwa.

Taliki 25 Kamena 2019 ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre, inzu nini y’inama mu Rwanda, ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ‘wealth and fitness summit’.

Bavuze ko iyi nama bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw).

Aba ni abatekewe umutwe n’Abanyakenya2 n’ umunyarwanda1

Gusa basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Nyuma basanze iyi nama idahari ndetse ntibasubizwa amafaranga nk’uko babigaragaje.

Abategetsi babijeje gukurikirana abakekwaho ‘ubu butekamutwe’ nk’uko minisitiri w’urubyiruko yabibwiye uru rubyiruko rwari rwageze kuri Convention Centre.

Abaregwa uyu munsi bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.  Barezwe ibyaha byo gukoresha inama itemewe, no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushukanyi.

Abaregwa bose bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama, ahubwo yari amahugurwa kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Basabye kurekurwa by’agateganyo.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba baregwa uzasomwa taliki 11 Nyakanga 2019.