December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uyu munsi mu mateka y’Isi

YASUWE 66 

Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 28 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’190 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 175 ngo umwaka urangire.

Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

660: Ku rugamba rwo muri Hwangsanbeol, ingabo za Silla (Koreya ya cyera) zari ziyobowe na Jenerali Kim Yu-shin zatsinze ingabo za Baekje mu gace ka Nonsan, uru rukaba ari rumwe mu ngamba zikomeye zabayeho mu mateka y’iki gihugu, hakaba hari ku ngoma y’umwamikazi Seondeok. Bigaragara muri filime Queen Seondeok.

1816: Igihugu cya Argentine cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne.

1868: Ingingo ya 14 mu itegekonshinga rya Amerika yaremejwe, ikaba ari ingingo iha abirabura b’abanyamerika (bakomotse muri Afurika), uburenganzira bwuzuye bwo kuba abaturage ba Amerika.

1922: Umukinnyi w’umukino wo koga Johnny Weissmuller yaciye agahigo ko koga muri metero 100 mu gihe kitageze ku munota, aho yasoje akoresheje amasegonda 58.6.

2011: Igihugu cya Sudani y’ Amajyepfo cyabonye ubwigenge bwacyo, cyitandukanya na Sudan (y’ Amajyaruguru).

Abantu bavutse kuri uyu munsi

1819: Elias Howe, umuvumbuzi w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye imashini idoda, nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1867.

1954: Théophile Abega, umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba yaranabaye umunyapolitiki w’umunyakameruni nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2012.

1956: Tom Hanks, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Nuno Santos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Portugal nibwo yavutse.

1985: Ashley Young, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.

1986: Sébastien Bassong, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1990: Impanga z’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’abanya-Brazil  Fábio Pereira da Silva na Rafael Pereira da Silva, babonye izuba.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi

1850: Zachary Taylor, wabaye perezida wa 12 wa Brazil yaratabarutse, ku myaka 66 y’amavuko.

1856: Amedeo Avogadro, umunyabutabire w’umutaliyani, wamamaye cyane mu buvumbuzi bw’umubare wa Avogadro (6.02214179(30)×1023) yaratabarutse, ku myaka 80 y’amavuko.

1932: King C. Gillette, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze uruganda rukora urwembe ruzwi mu gukoreshwa mu kogosha ubwanwa bw’abagabo (Gillette), akaba ari nawe rwitiriwe, yaratabarutse, ku myaka  77 y’amavuko.

1985: Jimmy Kinnon, umunyamerika ufite inkomoko muri Ecosse, akaba ariwe washinze ishyirahamwe mpuzamahanga ryo kurwanya itabi n’ibiyobyabwenge binyobwa-bwotsi (Narcotics Anonymous) yaratabarutse, ku myaka 74 y’amavuko.