November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

AFCON 2019: Gutungurana n’urwego rwo hasi ku makipe y’ibihangange nibyo byaranze irushanwa kugeza ubu

YASUWE 60 

Bwa mbere mu mateka y’irushanwa ry’igikombe cya Afurika, iri rushanwa ryahuje ibihugu makumyabiri na bine, ibi byatumye amakipe ashyirwa mu matsinda atandatu, aho hagombaga kuzamuka amakipe 2 muri buri tsinda, kuko yagombaga kuba 12, hagombaga gufatwa ayandi 4 yabaye ya 3, ariko akaba yaratsinzwe bike ugereranyije nayandi yabaye ya 3, ibi bikaba byarafashije Congo Iharanira Demokarasi kwikura mu isoni zo kuba itarashoboye kubona itike yo kuzamuka hakiri kare, kuko yatsinzwe imikino ibiri mu matsinda, itsinda umwe gusa ubwo yahise yiruhutsa yizeza aba kongomani kuzagera kure hashoboka, gusa Madagascar iyibera ibamba, nyuma y’imikino ya kimwe cy’umunani cy’irangiza yasojwe mu ijoro ryo kuwa 08/07/2019, amakipe azahura muri kimwe cya kane cy’irushanwa muburyo bukurikira,


Senegal ya Sadio Mane wanayifashije gutsinda Uganda akaza no kunanirwa kwinjiza penality izacakirana na Benin yatunguranye cyane ubwo yasezereraga igihangange Maroc iyitsinze kuri penality 4 kuri 1 ya Maroc, umukino ukaba wararangiye ari igitego kimwe kuri kimwe,
Nigeria yakuyemo Cameroun, bigoranye cyane ku bitego 3 kuri 2, nayo yiteguye kuzahura na Afurika y’epfo yazamutse ari ya 3 mu itsinda yaririmo, nubwo iyi Bafana bafana yagaragaje urwego rwo hasi cyane yashoboye gutungura Misiri iyitsindira i Kairo mbere y’abafana ibihumbi mirongo irindwi na bitanu igitego 1-0

Umukino ukomeye kandi ushobora kuzahuruza abantu benshi nuzahuza ikipe ya Cote d’Ivoir yaraye itsinze Mali bigoranye ku gitego kimwe ku busa cyatsinwe na Wilfried Zaha na Algeriya yatsinze Guinea ibitego 3-0, iyi Algeria imaze gutsinda imikino yose 4 yakinnye muri iri rushanwa ikaba kandi itarinjizwa igitego mu izamu ryayo,

Abakinnyi ba Tuniziya bishimira itsinzi

Ikipe yatunguranye cyane muri iri rushanwa Madagascar yatsinze igihange Congo iharanira Demokarasi muri kimwe cy’umunani kuri penality 4-2 kuko umukino warangiye banganya igitego kimwe kuri kimwe, yiteguye kuzereka Tuniziya ko bitayigwiririye gutsinda aba kongomani, uyu mukino ushobora kuzavugwa cyane kuko Perezida wa Madagascar yavuze ko ikipe ye izatwara iki gikombe,

Ibyishimo bya Ibrahim Amada wa Madagascar, ubwo yatsindaga igitego cyabafashije gukomeza muri kimwe cya Kane

Uko amakipe azahura :
Ku itariki ya 10 Nyakanga
Sénégal – Bénin ( saa kumi n’ebyiri amasaha y’Ikiigali), Stade du 30 Juin i Kairo
Nigeria – Afurika y’epfo (Saa tatu z’ijoro amasaha y’Ikigali) – Stade international i Kairo
Ku itariki ya 11 Nyakanga
Côte d’Ivoire – Algeriya (saa kumi n’ebyiri amasaha y’Ikiigali) – Stade ya Suez Suez
Madagascar – Tunisie (Saa tatu z’ijoro amasaha y’Ikigali) – Stade Al Salam i Kairo