November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Impaka zabaye ndende kuri raporo ya Muganga ku burwayi bwa Sgt (rtd) Kabayiza mu rukiko

YASUWE 62 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Nyakanga 2019, mu rukiko rw’ Ubujurire byari biteganijwe ko hasomwa urubanza rwa Sgt (rtd) Kabayiza François areganwamo na Col. Tom Byabagamba na Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara, raporo ya muganga ku burwayi bwa  Sgt (rtd) Kabayiza François yakomye mu nkokora isomwa ry’uru rubanza ndetse impaka zibanyinshi, rurongera rurasubikwa.

Muri Werurwe 2016, Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Rtd. Sgt. Kabayiza François we yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Aba bose bitabaje Urukiko rw’Ubujurire basaba gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze kuko bavuga ko bafungiwe mu kato batemerewe kuvugana n’abandi kandi byanabaviriyemo uburwayi bukomeye.

Kuwa 28 Kamena 2019, Kabayiza yazanywe mu rukiko atwawe mu maboko atabasha kwigenza, avuga ko ubuzima bwe bumeze nabi kuko yangiwe kujya mu bitaro yandikiwe na muganga.

Urukiko rw’Ubujurire rwategetse ko Sgt (rtd) Kabayiza François abanza kuvuzwa, ndetse ruhita rwimura isomwa ry’umwanzuro ku busabe bwo kurekurwa by’agateganyo ahuriyeho na bagenzi be Col Tom Byabagamba na Brig Gen (rtd) Frank Rusagara.

Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2019, abaregwa bongeye kwitaba Urukiko rw’Ubujurire ngo hasuzumwe ibikubiye muri raporo ya muganga ku buzima bwa Sgt (rtd) Kabayiza.

Me Nkuba Milton wunganira Sgt (rtd) Kabayiza yasabye ko Dr Ernest Ndahayo ukora mu bitaro bya girikare i Kanombe, wakoze iyo raporo atagira icyo ayivugaho kuko atigeze abonana n’umurwayi kandi ko atari mu bakurikirana uburwayi bwa Kabayiza.

Faustin Nzakamwita uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko abashinzwe kujyana Kabayiza kwa muganga bamusabye kumujyanayo arabyanga.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Sgt (rtd) Kabayiza n’umwunganira bafite ibyo bashaka guhisha.

Umucamanza yasabye Dr Ndahayo gusobanura ibyavuye muri raporo yasabwe gukora, avuga ko ubwe atasuzumye Kabayiza ariko yagendeye kuri raporo z’abandi baganga bamuvuye mbere.

Yavuze ko uregwa afite ikibazo cy’ingufu nkeya, uburwayi bwa Hepatite B ndetse n’umuvuduko uri hejuru w’amaraso.

Dr Ndahayo yavuze kandi ko izo ndwara Sgt (rtd) Kabayiza arwaye nk’abandi barwayi ndetse bitamubuza kugira icyo akora keretse ari icy’ingufu. Yavuze kandi ko ibimenyetso uregwa agaragaza yajya mu bitaro ari uko yarembye.

Me Nkuba wunganira Sgt (rtd) Kabayiza yongeye guhabwa umwanya avuga ko umukiliya we yasabye kujya kuvurirwa i Ndera kuko ari ho hari umuganga wari usanzwe umukurikirana, Ubushinjacyaba bumusabira kujya kuvurirwa mu Bitaro bya Kanombe.

Sgt (rtd) Kabayiza yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwategetswe n’urukiko gukurikirana iby’uburwayi bwe butigeze bubikora.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abarinda Kabayiza aribo bagomba kumukirikirana bakamuvuza bitari mu nshingano z’ubushinjacyaha.

Impaka zabaye ndende mu rukiko, ndetse uruhande rwa Rusagara na Col Byabagamba ruzinjiramo.

Me Pierre Celestin Buhuru wunganira Rusagara yakemanze ubushobozi bw’umuganga wakoze icyegeranyo ku murwayi atasuzumye kandi ari byo byategetswe n’urukiko.

Avuga ko icyo cyegeranyo cyateshwa agaciro hagakorwa irindi suzuma kuri Kabayiza kandi urukiko rukagena ibitaro birikora.

Umucamanza wari uyoboye inteko iburanisha yavuze ko ku wa 12 Nyakanga 2019, Saa mbili za mu gitondo aribwo Urukiko ruzatangaza umwanzuro kuri iyi raporo ya muganga.