November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi umusore wari warahahamuye abacuruzi yiyita umukorerabushake ‘Youth Volunteers’

YASUWE 78 

Uyu Habanabashaka Emmanuel akurikiranyweho kwiyitirira urwego rw’abakorerabushake b’urubyiruko (Youth Volunteers) w’i Cyahafi  mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.

Inspector Shadrack Munyakazi, Umuyobozi ushinzwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake akaba anakuriye Ishami rya Polisi ryitwa ’Community Policing’ mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko uyu Habanabashaka Emmanuel yiyitaga ko ari umwe muri ruriya rubyiruko ubundi agatanga amabwiriza atangwa na rwo.

Yagize ati “Yagendaga abwira abantu ati ‘mufunge vuba vuba’ agira ngo yerekane ko hari urwego runaka ahagarariye.”

Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.