December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rutsiro: Akanyamuneza ni kose ku bakozi bashinzwe Uburezi bahawe ibiborohereza Akazi

YASUWE 231 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki 18 Gashyantare 2021 ku biro by’akarere ka Rutsiro hazindukiye abashinzwe uburezi mu mirenge igize aka karere bari kumwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho bahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga, bavuga ko bizaborohereza akazi bakora ka buri munsi.

Bamwe mubaganiriye n’itangazamakuru bavuze ko ibi bikoresho bahawe bazabifata neza kubera ko bigiye kuborohereza akazi.

Nkinamubanzi Jean De Dieu, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Rwingongo, ruherereye mu murenge wa Mukura yagize ati “Twakiririye ibikoresho by’ikoranabunga birimo Tablet, Projecteur na Mudasobwa byose bikaba ari ibyo kudufasha kunoza uburezi cyane cyane mu ikoranabuhanga.”

Mu byukuri turashimira Leta y’u Rwanda itekereza ku ireme ry’uburezi, igaharanira ko ritera imbere ndetse n’abarezi biteguye gukora buri kimwe cyose ngo rigerweho, ndetse twiteguye gukoresha izi mudasobwa icyo zagenewe kuko zije zikenewe.

Ubuzake Jean De Dieu, Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Kivumu yagize ati “Ni ibikoresho by’ingenzi twahawe bizadufasha mu gukusanya imibare ikenerwa yose mu burezi, aho umuntu azajya ayifata ku kigo cy’ishuri agahita ayishyira muri Tablet atabanje kwandika ni intoki, ubundi umuntu akaza kugera aho akorera isesengura ry’iyo mibare bitagoranye.”

Akazi kari kagoranye cyane kubera ko imashini twahawe inyinshi zarapfuye, nanjye iyanjye kwari uko byasabaga ko iyo mibare tuyandika muri Agenda, twagera ku biro by’Umurenge tugatira abandi bakozi imashini tukabona kuzishyiramo, bigatwara umwanya inshuro ebyiri ariko kuri ubu bigiye koroha.

Ku kurushaho kwita ku bikoresho bahawe Ubuzake avuga ko ibi bikoresho bahawe bitari iby’umuntu ku giti cye,a ahubwo ari igikoresho cy’umurenge ndetse ko n’abandi bakozi bagenzi be bakwiriye kubikoresha, bakabibika ahantu hari umutekano ndetse bigakoreshwa igihe bibaye ngombwa, kuko n’igihe azaba atakiri muri uwo murenge azagisiga n’undi mukozi akazagisanga.

Mu karere ka Rutsiro hatanzwe Tablet zisaga 106, ndetse na Mudasobwa 347, zikaba zatanzwe na REB ku bufatanye na Soma Umenye.

Ayinkamiye Emerance, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro arimo ashyikiriza abashinzwe Uburezi Tablet zo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi

Akanyamuneza kari kose kubahawe ibi bikoresho