December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Malawi:Abantu 4 batawe muri yombi bazira kuzinga indabo z’iroza mu noti

YASUWE 97 

Polisi ya Malawi yataye muri yombi abantu bane baregwa gukoresha amafaranga y’inoti mu kuzinga imitako y’indabo z’impano zo ku munsi w’abakundana w’itariki ya 14 Gashyantare 2021 uzwi nka Saint Valentin (Valentine’s Day).

Amafoto y’indabo z’iroza zizinze mu noti z’amakwacha 2000 (aya arenga gato 2500Frw), ku cyumweru yaracicikanye mu matsinda yo kuri WhatsApp muri icyo gihugu.

Emmanuel Malasa, umutegetsi mukuru ushinzwe iperereza wo muri banki nkuru ya Malawi, yavuze ko ibiro bye bimaze igihe bikora iperereza ku bufatanye na polisi ngo hatabwe muri yombi abangiza inoti ku bushake.

Mbere yaho, banki nkuru ya Malawi yari yavuze ko biyitwara amafaranga menshi mu gusimbuza inoti zishaje.

Polisi ivuga ko abo batawe muri yombi mu mujyi wa Blantyre uri mu majyepfo y’igihugu bashinjwa “gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Ivuga kandi ko bashobora gucibwa amande agera kuri miliyari 5 z’amakwacha (arenga miliyari 6,4Frw) mu gihe icyaha cyaba kibahamye.

Uko ari bane bavuze ko ari abere.