December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bruce Melodie yatandukanye n’umujyanama we, ahita atangaza Umujyanama mushya

YASUWE 84 

Bruce Melodie yamaze gutandukana na Kabanda Jean de Dieu wari umaze imyaka itanu ari umujyanama we mu muziki.

Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie ibi yabitangaje mu itangazo yageneye abanyamakuru ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021.

Muri iri tangazo Bruce Melodie agaragaza ko mu rwego rwo kwagura umuziki we by’umwihariko mu ruhando mpuzamahanga, yahisemo gukorana n’umujyanama mushya ari we Ndayisaba Lee uzwi cyane muri Cloud9 Entertainment. Uyu muhanzi yaboneyeho kwibutsa itangazamakuru ko Kabanda Jean De Dieu bari bamaze igihe bakorana, agiye kuba ahugiye mu mirimo ya Isibo TV bafatanyije nk’umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi.

Ndayisaba Lee ugiye kuba umujyanama mushya wa Bruce Melodie asanzwe azwi cyane nk’umuyobozi wa Clouds Tv Rwanda, ishami rya Clouds media, ikinyamakuru gikomeye by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu ni umwe mu bari bayoboye irushanwa rya East African Got Talents.

Kabanda Jean De Dieu wari umaze imyaka itanu akorana na Bruce Melodie, yamufashije cyane mu bihe byari bikomeye. Uyu mugabo yafashe uyu muhanzi mu bihe yari amaze gutandukana na Super Level, yagerageje gukorana na we mu bikorwa binyuranye byose byagize uruhare mu iterambere rya Bruce Melodie.