December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kubera inyungu z’ubutabera Idamange azanasuzumishwa indwara zo mu mutwe – Dr Murangira

YASUWE 105 

Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry nyuma y’itabwa muri yombi rya Idamange Iryamugwiza Yvonne kugicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Gashyantare 2021, ko azasuzumishwa indwara zo mu mutwe kubera inyungu z’ubutabera, akaba akurikiranyweho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda ndetse n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mubyeyi w’abana bane  ufite imyaka 42 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu gihe gito kubera imvugo ze zidasanzwe akwirakwiza yifashishije imbuga nkoranyambaga, zakomerekeje benshi mu Banyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’amagambo yuzuyemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aherutse gushyira ku rubuga rwa YouTube, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batandukanye bahuje imbaraga bamwamagana kimwe na bagenzi be bitwikira ikoranabuhanga bagapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Idamange yatawe muri yombi nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho mashya yafashe akangurira Abanyarwanda kwigaragambya no kwigomeka ku buyobozi bw’Igihugu.

Muri ayo mashusho yagaragaye ashimangira amagambo menshi yagiye avugwa n’abarwanya Leta y’u Rwanda barimo n’abagerageza guhungabanya umutekano w’Igihugu bari mu mahanga.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yemeje aya makuru agira ati: “Nibyo Idamange yatawe muri yombi akaba akurikiranywe ibyaha birimo gushishikariza guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhangana.”

Mu kiganiro na VOA, abajijwe niba bari barigeze bategura itabwa muri yombi rye nk’umubyeyi ufite abango ngo uburenganzira bwabo budahutazwa, yagize ati: “Yego byarateguwe neza kandi bihabwa umurongo ku buryo uburenganzira bwe bwubahirizwa, ariko abagiye ku mufata bagezeyo arahangana ndetse aranarwana kuko yakubise umwe mu bapolisi bari bagiye kumufata icupa arakomereka, ubu ari kwa muganga.”

Ku bijyanye n’uko hari bamwe bagiye bumvikana bavuga ko Idamange yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, yagize ati: “Ku bw’inyungu z’Ubutabera, Idamange azasuzumishwa indwara zo mu mutwe hamenyekane niba atarwaye.”

Polisi y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara, yagaragaje ko guhera tariki ya 31 Mutarama 2021 ari bwo Idamange yatangiye kugaragaza imyitwarire y’uruhurirane rwa Politiki, kwijandika mu byaha n’ubusazi, byose yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Ahagana saa kumi zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo yatawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda, akaba akurikiranyweho kugerageza guteza imyigaragambyo, guhangana n’abaje kumuta muri yombi mu nzira zubahirije amategeko, no gukubita umwe mu bashinzwe umutekano baje kumuta muri yombi.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yakubise icupa mu mutwe umwe mu baje kumufata akamukomeretsa, ku buryo yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga.