December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Botwsana: Icyemezo cyo guha uburenganzira abatinganyi kigiye kujuririrwa

YASUWE 93 

Umushinjacyaha mukuru wa Botswana yavuze ko leta y’iki gihugu izajuririra icyemezo cy’urukiko rukuru cyo gukuraho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina.

Muri Kamana 2019, urukiko rukuru rwatesheje agaciro amategeko yo mu gihe cy’ubukoloni ba  Abongereza yahanishaga abaryamana bahuje igitsina igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi.

Urukiko rukuru rwavuze ko ayo mategeko anyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu.

Icyo cyemezo cy’urukiko cyabonywe na benshi nk’intambwe itewe mu kuvugurura imibereho y’abaryamana bahuje igitsina.

Ariko Abraham Keetshabe, umushinjacyaha mukuru wa Botswana, yavuze ko abacamanza b’urukiko rukuru bakoze ikosa.

Ibihano ku batinganyi bigiye gusubiraho

Amakuru dukesha The Japan Times, aravuga ko mu itangazo yasohoye ejo ku wa gatanu taliki ya 5 Nyakanga 2019, Bwana Keetshabe yagize ati: “Nasomye nitonze umwanzuro w’urukiko ugizwe n’amapaji 132, none ndabona ko urukiko rukuru rwakoze ikosa mu gufata uwo mwanzuro”.

Yongeyeho ko azageza ikirego mu rukiko rw’ubujurire, ariko nta bindi bisobanuro yatanze ku mpamvu azashingiraho ajurira.

Icyo cyemezo cy’urukiko rukuru cyo mu kwezi gushize kwa Kamena cyahuriweho n’inteko y’abacamanza batatu bose nta wuvuyemo.

Icyo gihe, umucamanza Michael Elburu yavuze ko “icyubahiro cya muntu kivogerwa iyo amatsinda ya banyamucye ashyizwe mu kato”. Yongeyeho ati: “Guhitamo uwo muryamana ntabwo ari ibintu umuntu yigira. Ni kamere y’ingenzi mu buzima”.

Urukiko rukuru rwafashe icyo cyemezo ku kirego cyari cyatanzwe n’umunyeshuri wavuze ko umuryango mugari wahindutse, ko kuryamana kw’abahuje igitsina bisigaye byemewe ahantu henshi kurushaho.

Icyo cyemezo cy’urukiko rukuru cyishimiwe n’amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina mu bice bitandukanye byo ku isi.

Mu myaka ya vuba ishize, ibihugu bya Angola, Mozambique n’ibirwa bya Seychelles, byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina.

Ariko amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina aracyariho mu bihugu byinshi bya Afurika, ndetse bihanishwa igihano cy’urupfu mu Majyaruguru ya Nigeria, muri Sudani, Somalia na Mauritania.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2019, urukiko rukuru rwa Kenya rwashyigikiye guhana abaryamana bahuje ibitsina.