December 1, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Yatawe muri yombi acyekwaho gufata ku ngufu umukobwa warererwaga iwabo

YASUWE 87 

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, tariki 14 Gashyantare 2021, Maniriho Jean Pierre w’imyaka 34 yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 18 warererwaga mu rugo rwabo.

Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe, umudugudu wa Rebero mu masaha ashyira saa yine z’amanywa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Tuyisenge Annonciata yahamirije rwandanews24 impamo y’aya makuru.

Tuyisenge Annonciata yagize ati “Nibyo koko aya makuru twayamenye mu masaha ya saa yine, biturutse ku makuru twahawe n’abaturage, ku bufatanye n’Inzego zishinzwe umutekano habaho gukurikirana uwakoze ayo mahano arafatwa ashyikirizwa RIB.”

Tuyisenge Annonciata yashimye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu mugabo, anasaba ko bene iyi mikoranire myiza n’inzego z’umutekano yakomeza kugira ngo bene ibi byaha kimwe n’ibindi bikumirwe.

Yanasabye abantu bose kugira uruhare mu kurwanya no gukumira bene ibi byaha, bakihutira guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo abakekwaho ibi byaha bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 197 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga ku  gihano cy’ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ikaba ivuga ko Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku kagato umuntu ufite nibura  imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).

Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Maniriho Jean Pierre yahise ashyikirizwa RIB.

Maniriho Jean Pierre wambaye amapingu yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu