December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Iam Blameless yashyize indirimbo hanze nk’impano ya Saint Valentin “In Love”

YASUWE 112 

Iam Blameless, Umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada ku mpamvu zo gukomerezayo amasomo, yashyize hanze indirimbo yise “In love” nk’impano yageneye abakundana ku munsi wa Saint Valentin.

Iam Blameless nk’izina akoresha muri muzika, amazina yiswe n’ababyeyi ni Nzayisenga Innocent, yatangiye gukora umuziki nk’uwabigize umwuga muri 2016 ahereye ku ndirimbo yakunzwe yise “Umubavu”. Ariko umuziki yari asanzwe awukora nk’utarabigize umwuga kuva yiga mu mashuri yisumbuye, aho yabifatanyaga no gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio Production) ndetse kuri ubu akaba ari nabyo yiga muri McGill University, kaminuza yo muri Canada, aho yiga ibijyanye no gutunganya umuziki (Music Production).

Iam Blameless yabwiye rwandanews24 ko iyi ndirimbo ari impano yageneye abakundana kandi yizeye ko izafasha kwizihiza umunsi wa St Valentin, ndetse ko nubwo turi mu bihe bigoranye kubakora umuziki atazatenguha abakunda ibyo akora.

Yagize ati “In Love n’indirimbo nakoze nk’impano nageneye abakundana cyane ku munsi w’abakundana, kuko ni umunsi ushushanya urukundo kandi akenshi abantu bakunda gutegereza ngo bature urukundo cyangwa amarangamutima y’urukundo bafitiye abo bakunda, ndetse n’indirimbo nakozeho imyaka irenga ibiri.”

Akomeza avuga ko no gukora amashusho yayo byasabye ko akorerwa mu nzu, kubera ibihe turimo bigoranye bya guma mu rugo.

“In Love” cyangwa se ‘Ndi mu rukundo’ y’umuhanzi lam Blameless, yayanditse mu mwaka wa 2017 avuga ko yahoraga ashaka kuyisohora bikanga akaba anejejwe n’uko yamaze kujya hanze ikaba yishimiwe n’abakunzi be.

Iyi ndirimbo ‘In Love’ inkuru yayo ishingiye ku buzima bw’umusore uri kugerageza kwerurira umukobwa urukundo amufitiye. Ni imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri Album yitwa “EMERA” uyu muhanzi azashyira hanze mu mpeshyi ya 2021 izaba iriho indirimbo zishushanya urugendo rw’urukundo yatangiye kuyikoraho mu mpera z’umwaka ushize wa 2020.

In love yagiye hanze kuwa gatanu, tariki 12 Gashyantare 2021, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’uyu muhanzi w’impano idasanzwe, ndetse avuga ko muri uyu mwaka agiye gukora cyane, kubera ko amasomo yari amugose asa naho agiye kuyashyiraho umusozo.

Wanyura hano ukabasha kumva In Love by Iam Blameless