December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruswa, amatiku, gutukana n’ubunyamwuga buke mu biranga itangazamakuru rya sport uyu munsi

YASUWE 57 

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro kuri uyu wa kane taliki ya11 Gashyantare 2021 cyahurijwemo abanyamakuru bakora Urubuga rw’imikino n’abagikoze mu myaka yo hambere kuri radio Rwanda.

Abari bitabiriye iki kiganiro ni Rutagarama Marcel, Yves Bucyana, Tisiyani Mbangukira na Jean Lambert Gatare. Bababajijwe uko babona umupira w’ubu n’uwa kera ndetse n’uburyo bakoragamo akazi mu bihe bigoranye, bavuze ko icyabagoraga cyane ari uko nta bikorwa remezo bagiraga byaboroherezaga mu kazi nk’ibiriho ubu. Urugero ni aho bavuze ko amakuru yo hanze bavugaga ayabaye kera kuko kuyageraho akiba byabaga bigoranye cyane.

Ku itandukaniro ry’umupira wa kera n’uw’ubu,  bavuze ko  bitandukanye kuko kera abakinnyi bakinishaga ishyaka cyane kandi ni umupira wari ufite tekiniki cyane, naho uyu munsi wibanda ku mayeli kandi urimo amafranga menshi.

Gatare abajijwe umupira wamushimishije,  yavuze ko ari umupira wabaye muri 2002 yogezanyije na Marcel Rutagarama na Yves Bucyana wakoraga cyane mu rurimi rw’igiswahili, uwo mupira ukaba wari wahuje Rayon sport na APR FC, Rayon igatsinda 4-1. Ngo wari umukino ushimishije cyane kuko bwarakeye Kasette ziragurwa cyane ziriho abogezaga uwo mupira.

Gatare yakomeje avuga ko bamwe bakekaga ko Radio Rwanda ibogamiye kuri Rayon sport kuko ihozamo uwo mupira, ariko nyuma baje  gusobanulirwa ko ari Kasette abantu bashimishijwe n’uwo mukino barimo  gusubiza inyuma.

Aba bagabo babajijwe uko babona itangazamakuru rya sport uyu munsi. Yves Bucyana yavuze ko rigerageza ariko bamwe badashyiramo ubunyamwuga, aho yatanze urugero rw’aho abanyamakuru bigira abatoza bakanigira abasesenguzi, akaba yabigaye kuko umunyamakuru agomba kumenya aho agarukira.

Marcel Rutagarama kuri icyo kibazo yavuze ko abanyamakuru bashyiramo  ubunyamwuga buke ariko kandi n’ibitangazamakuru bakorera bibigiramo uruhare.

Ati : Wowe se, umunyamakuru amaze amezi 6 adahembwa, ukumva ko yakora iki gitanga umusaruro!!! Gatare yavuze ko hagomba ubunyamwuga ku banyamakuru ba sporo aho kuba wakwigira umutoza kandi uri umunyamakuru,  ahubwo yatumira umutoza akamufasha ubusesenguzi.  Abanyamakuru bakwiriye kwirinda ruswa ndetse no gusebanya kandi na bayiribitangazamakuru bakwiriye kujya basubiza amaso inyuma ntibite ku mafranga gusa, ahubwo bakita no ku bunyamwuga.

Abanyamakuru ubwabo biteye isoni kuba basebanya hagati yabo bagatukana, biteye isoni ko Itangazamakuru rya sport riri mu gice kidakurikiza amahame y’itangazamakuru.  Mbangukira we yavuze ko Umunyamakuru akwiriye kugendera ku mutima nama ariko bibanda ku itangazamakuru ryubaka kandi ryigisha. Ati: « Ni gute umuntu aguha amafranga ibihumbi 5 ngo usebye umuntu runaka? Nkeka ko ababikora babaye bahembwa kandi neza batakwandavurira amafaranga ibihumbi 5 pe»

BIKURUGU Jackson Lee