December 3, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Icyo Sugira Erneste yavuze ku mukobwa wamusabye kumutera inda

YASUWE 64 

Ni mu kiganiro cyari kirimo na Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi wanatsinze igitego cyatumye igera muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020 muri Cameroon, yavuze ko atarabonana n’umukobwa wamusabye kumutera inda.

Ubwo Sugira yabazwaga ku mukobwa witwa Izere Noella wamusabye kumutera inda mu kwishimira intsinzi yahesheje u Rwanda, yavuze ko icyo kibazo adashobora kugisubiza. Rugwiro Hervé bari kumwe mu kiganiro yumve Sugira ari gushidikanya, aravuga ati “Umwana ni umugisha!”

Mu mvugo isa nk’ishidikanya, Sugira yavuze ko atakwizera ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko hari abiyitirira izo mbuga bakandika ibyo bashaka.

Ubwo yabazwaga nimba ‘Amwimye’ yagize, ati “Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane ngo ugire icyo ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.”

Sugira yabwiwe ko Izere Noella abyiyemerera ko nta wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Sugira ati “Ubwo butumwa ntabwo nabubonye, ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso ndakeka ko na we atarambona. Simbizi niba tuzabonana.”

Izere Noella usanzwe ari murumuna wa Liza Kamikazi avuga ko kwemerera umwana Sugira Erneste yabitewe n’amarangamutima kuko yikiniraga.

Abakunzi b’aba bombi bavuga ko ntacyo byaba bitwaye mu gihe Sugira na Izere baba inshuti, bashaka bakanabyarana umwana kuko umukobwa ashaka umwana wazavamo rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Tariki 26 Mutarama 2021 ubwo u Rwanda rwabonaga itsinzi kuri Togo (3-2), mu mikino ya CHAN 2020, Ikipe  y’Igihugu Amavubi yatsindiye gukomeza muri 1/4 cy’irangiza, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ubutumwa bw’umuhanzikazi witwa Izere Noella wanditse asaba guterwa inda na rutahizamu Sugira Erneste.

Igitego cyahesheje ikipe y’igihugu Amavubi  gukomeza mu cyiciro gikurikira cyatsinzwe na Sugira Erneste giha ibyishimo Abanyarwanda benshi n’abakunzi b’u Rwanda.