December 6, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Banki y’Isi yemereye u Rwanda miliyoni 500 z’amadorali ruzifashisha mu guhangana n’ingaruka za Covid19

YASUWE 90 

Banki y’Isi yatangaje ko irimo gutegurira Leta y’u Rwanda miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 495 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bwa Banki y’Isi, ishami ry’u Rwanda, buvuga ko iyo nkunga yitezweho kuzifashishwa muri gahunda yo gutumiza no gukwirakwiza inkingo, kuzahura mu by’ubukungu ibigo bito n’ibiciriritse, guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi, no guharanira ko ntawusigara inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga.

Rolande Pryce, Umuyobozi w’Ishami rya Banki y’Isi mu Rwanda, yavuze ko aho iyo nkunga yitezwe kugira umumaro hazafasha u Rwanda mu rugendo rwo kuzahura ubuzima, imibereho n’ubukungu  byagizweho ingaruka na COVID-19.

Nubwo hataratangazwa itariki nyayo u Rwanda ruzakira iyo nkunga, byitezwe ko izatangwa mu gihe cya vuba kugira ngo igire umumaro muri gahunda yo kwihutisha ikwirakwizwa ry’inkingo za COVID-19, no gufasha ubucuruzi gukomeza imirimo muri ibi bihe bigoye.

Byitezwe ko mu bindi byuho iyo nkunga ishobora kuzaziba harimo n’icy’ubukene bushobora kuzibasira bamww bitewe n’ingamba zo kurwanya COVID-19 zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo yahagarize ubuzima busanzwe bwa benshi mu Banyarwanda.

Ibihe bya COVID-19 ngo byanatumye kandi ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye byiyongera cyane ku buryo kuzahura inzego zitandukanye z’ubukungu bishobora kuzafasha mu igabanyuka ry’ibiciro.

Imibare ya iherutse gutangazwa na Banki y’Isi igaragaza ko ubukene mu baturage biziyongera ku kigero cya 5.1%  mu 2021, aho abaturage bo mu cyaro barenga 80% bazaba bazisanga mu bakene.

Ku mugabane w’Afurika honyine, byitezwe ko abarenga miliyoni 32 bashobora kuzisanga mu bukene.

By’umwihariko mu Rwanda, Banki y’Isi ivuga ko COVID-19 yagize ingaruka zikomeye cyane ku bagore.

Mu gihe gahunda ya Guma mu Rugo yagabanyije imirimo ku kigero cya 5%  kikagera kuri 43% kivuye kuri 48.3%,  anki y’Isi yamenye ko umubare munini mu babuze akazi ari abagore. Ibyo ngo biterwa  n’ubuko usanga abagore benshi bakora nka nyakabyizi, nanone ugasanga iyo hari umuntu urwaye mu muryango ari bo bafata  iya mbere mumwitaho.

Izo ngaruka ngo zigaragara cyane mu byaro kurusha mu mijyi kuko abanyacyaro bizabafata igihe kininin mu kwisuganya nk’uko byatangajwe n’impuguke mu by’ubukungu muri Banki y’Isi, Calvin Djiofack.

Yagize ati: “Nubwo ingaruka za COVID-19 ku buzima usanga ziri hasi mu cyaro ugereranyije  no mu mijyi, ukwisuganya ko mu cyaro kufata igihe kinini kurusha mu mijyi kuko ingo nyinshi zishobora kuzazahazwa n’ubukene igihe kinini.”

Ubuyobozi bwa Banki y’Isi bushimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho gahunda zitandukanye zigamije guhangana n’icyo kibazo harimo izifasha abaturage basanzwe batishoboye kubona amahirwe yo kubaho.

Muri izo gahunda harimo iya VUP yongereye umubare w’abantu babona akazii mu cyaro, ndetse n’Ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu mu mijyi no mu byaro.

Imibare y’agateganyo itangwa n’impuguke mu by’ubukungu igaragaza ko ingamba Leta y’u Rwanda yafashee zishobora kuzahabanha ubukene ku kigero cya 1.75 muri uyu mwaka.

Leta y’u Rwanda iteganya kongera inkunga zitangwa muri gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage.