November 27, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Sena ya Amerika yemeje ko urubanza rwa Trump rwihutishwa

YASUWE 62 

Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa kabiri muri Sena haratangizwa urubanza rwo gutakariza icyizere uwahoze ari Perezida Donald Trump ku nshuro ya Kabiri, ashinjwa kuba imbarutso y’imyigaragambyo yabereye ku Nteko Ishinga Amategeko mu kwezi gushize.

Donald Trump arashinjwa kuba yarabwiye abamushyigikiye kujya ku Nteko Ishinga Amategeko bagakoma mu nkokora abasenateri bari bari mu nama yo kwemeza Perezida Joe Biden wamutsinze mu matora ya 2020.

Iyi myigaragambyo yari yitabiriwe n’abantu bagera kuri 800, yasize ihitanye batanu barimo umupolisi.

Abasenateri 100 barimo aba-démocrate n’aba- Républicains nibo bari bwumve ibyaha Donald Trump ashinjwa, benshi banabitangira ubuhamya kuko ubwo akaduruvayo kabaga ku nteko aba basenateri bari barimo ndetse baranahunze kugira ngo bakize ubuzima bwabo.

Hakenewe amajwi angana na bibiri bya gatatu by’abasenateri [ni ukuvuga 67] kugira ngo Trump atakarizwe icyizere. Ni ukuvuga ko Aba- Républicains 17 baramutse bamwigaritse bakiyongera kuri 50 b’aba-démocrate, Trump yahita akurwaho icyizere burundu.

Ibyava muri uru rubanza byose, Trump azaba abaye perezida wa mbere mu mateka ya Amerika usabiwe kweguzwa inshuro ebyiri.

Biteganyijwe ko Trump atari bwitabire uru rubanza, kuko yahakanye ubusabe bw’aba-démocrate bwo kujya kwiregura ku byaha aregwa.

Mu itegeko nshinga rya Amerika biremewe ko umuyobozi ashobora gukurwaho igihe yaba yakoze ibyaha by’indengakamere. Gusa abanyamategeko bunganira Trump mu mategeko bavuga ko bitemewe n’amategeko gukuraho Trump kandi atakiri Perezida