December 7, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Karongi: Baratabaza Perezida Kagame ngo basubizwe imitungo yabo yibarujweho na Leta kubw’uburiganya

YASUWE 293 

Umuryango wa Rukara Paul, utuye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Rwankuba, akagari ka Munini, uratabaza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ngo urenganurwe uhabwe ingurane ikwiriye cyangwa wishyurwe umutungo wabo bimuwemo kubw’uburiganya na Minisiteri Y’ibikorwa Remezo kuri ubu weguriwe Minisiteri y’Ibidukikije ukorerwamo n’icyahoze ari ELECTROGAZ, cyaje guhindura izina kikitwa RECO RWASCO kuri ubu cyabaye REG mu mwaka wa 1977 ku mpamvu z’igikorwa cy’inyungu rusange, dore ko imyaka 44 yihiritse iyo ngurane batarabashha kuyihabwa.

Imiterere y’ikibazo n’icyo abaturanyi ba Rukara Paul bakivugaho

Umutungo uyu muryango usaba ko wakurwa kuri Leta, ugasubizwa umuryango ni ubutaka bufite UPI: 3|01|12|03|2627 na UPI: 3|01|12|04|2605 ni ubutaka bufite ubuso burenga Hegitare 7.

Mu ruhande rwo hepfo isambu ya Rukara Paul ihura n’umugezi umutandukanya na Gashonga, ibumoso mu muhora uhari ugana mu Cyonjoroka yadikiranyije na Nyiringabo, mu gice cya Ruguru yadikiranyije na Gakwaya, mu gihe mu gihande cy’iburyo ahura na Nziraguseswa Simeon.

Kayibanda Charles w’imyaka 73 utuye mu murenge wa Rwankuba, Akagari ka Bisesero ho mu mudugudu wa Jurwe nawe numwe mu bemeza ko iyi sambu ari iya Rukara Paul, ndetse ko kuva akiri umwana yabonaga agabira bamwe mu nshuti ze, abandi akabagurisha.

Kayibanda yagize ati “Muri iyi sambu ya Rukara Paul twahatuye imyaka myinshi, by’umwihariko aha Electrogaz ikorera, Papa umbyara yari ahafite ibiraro by’inka kuko Rukara yari yarahamutije, ndetse amakuru y’impamo nuko Rukara yari yarahagabiwe na Sous Chef Kajyugu, ariko nyuma yaje kujya muri Congo i Katanga isambu ayisigira Se umubyara Rwangeyo, nyuma aje asanga yarayigaruriye, aramuburanya aramutsinda yongera kuyisubirana.”

Electrogaz yaraje irubaka yubaka aho twahoze dufite ibiraro ikajya ibwira Rukara ko izamwishyura, arinda asaza agisiragizwa iyo za Kigali ngo arebe ko yakwishyurwa, ariko byabaye iby’ubusa. Iki kibazo n’abayobozi bose banyuze hano muri uyu murenge uhereye kubw’aba Konseye bahoraga bibaza impamvu Rukara atishyurwa ariko umuti wacyo ntuboneke, twebwe turifuza ko umuryango wa Rukara warenganurwa ugahabwa ubutabera.

Muhigirwa Fidel mwene Nziraguseswa Simeon ati “Isambu ya Rukara yari yadikiranye niya Papa ahantu hejuru mu gahinga bita ku gisunzu, Electrogaz yaraje irubaka Rukara yabaza ati ko muje kubaka mu kwanjye? bakamusubiza ko ari Leta bazamwishyura, biguma gutyo ku buryo umusaza yategereje ingurane akarinda asaza atazibonye, ndetse kuri ubu ngubu abana nyakwigendera Rukara yasize babayeho nabi kandi isambu yakabatunze Leta niyo iyifite kandi abamukomokaho nabo bakeneye kubaho.”

Subwanone Ladislas, w’imyaka 77 atuye mu kagari ka Munini, Umurenge wa Rwankuba yagize ati “Amakuru kuri iyi sambu ya Rukara avuga ko yayigabanye muri 1941, ayigabirwa n’Igisonga cy’Umutware Kajyugu Vianey,  nawe akaba yaragiye ayituzamo abantu benshi kugeza ubwo Electrogaz yaje igasiza ikubaka ari mukwe ariko ntimwishyure kuko yitwaje ko yari umuntu utari warabashije kwiga, ndetse nk’umuntu bari barahaye akazi yangaga kuvuga ngo atirukanwa.”

Electrogaz yaraje yubaka mu isambu hagati twese tureba, isambu yari iteyemo ibiti by’inturusu n’ibihuru baraje barabitema, twebwe nk’abaturage byabaye tureba akwiriye ko yahabwa ingurane cyangwa akishyurwa amafaranga kuko Rukara yahereye kera asiragizwa ikibazo cye nticyabonerwa igisubizo.

Mutaganda Vincent utuye mu mudugudu wa Winzira, akagari ka Munini ho mu murenge wa Rwankuba yagize ati “Electrogaz iza kubaka mu murima wa Rukara Paul umuturage wabaga agiye muri ako kazi yakoreraga amafaranga Ibiceri mirongo itandatu y’u Rwanda (60Frw), ikibabaje  nuko izi manza zahereye kera ariko akaba yararinze atabaruka atabonye ubutabera.”

Gashirabake Joel utuye mu mudugudu wa Bweramana, akagari ka Munini ho mu murenge wa Rwankuba ati “Isambu dutuyemo niya Gakwandi yari yaragabiwe na Rukara, ndetse twese Electrogaz yaje tureba yubakamo ibikorwa ariko ntabwo yigeze yishyura nyir’isambu, tukaba dusaba ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yamurenganura agahabwa ingurane cyangwa akishyurwa amafaranga kuko abaturage bose bazi ukuri.”

Nsengiyumva Jean Marie Vianney utuye mu mudugudu wa Bweramana, akagari ka Munini ho mu murenge wa Rwankuba ati “Ikibazo cy’iyi sambu ntawe utakizi, ndetse ninawe wayitujemo data turahavukira, turahakurira ndetse nubu ninayo ntuyemo n’umuryango wanjye, na Electrogaz aho ikorera bwari ubutaka bwiwe, umusaza yaraburanye arasiragizwa ntiyabona ubutabera kuburyo dusaba ko umryango yasize warenganurwa.”

Mukandinda Goderiva w’imyaka 60 nawe utuye muri iyi sambu ya Rukara yagize ati “Rukara Paul yaradutuje natwe turamwitura, twahatuye mu mwaka w’I 1986, gusa nta makuru menshi mfite kuburyo aho REG ikorera yahabonye, nahatuye ikigo nkihasanze, gusa nyirayo wanayiburanye kenshi ni Rukara akaba yaravugaga ko atigeze yishyurwa cyangwa ngo ahabwe ingurane yayo.”

Ese abakomoka kuri Rukara Paul bavuga iki ku mutungo wabo badafiteho uburenganzira?

Mu gushaka kumenya icyo abakomoka kuri Rukatra Paul bavuga kuri uyu mutungo wa se ubabyara ariko badafiteho ububasha, ndetse bikaba byaranabagizeho ingaruka zikomeye, rwandanews24 yegereye bamwe mu bamukomokaho maze bayisobanurira uburyo ki babayeho mu bukene bukabije kandi bari bafite imitungo yababeshaho neza.

Kamurora Madarina imfura ya Rukara Paul yagize iti “Nyuma y’imyaka myinshi Papa utubyara akurikirana isambu yiwe yigaruriwe na Leta, yarakurikiranye agenda yishyuza ndetse inzego nyinshi yazigezeho ariko ntibyashoboka, biza kurangira yitabye Imana bitarakiranuka ngo bamwishyure cyangwa bamuhe ingurane ikwiriye, kuko ubu tubayeho nabi mu bukene bukabije kandi twagakwiriye gufashwa n’umutungo wa data. Turasaba Umubyeyi wacu Paul KAGAME ko yadufasha Leta ikaduha ubutabera.”

Ndikubwimana Claver, umuhungu wa Paul Rukara utuye mu mudugudu wa Kanyarusanga, Akagari ka Rubazo ho mu murenge wa Rwankuba yagize ati “Mu 1975 kuri Leta ya Habyarimana aho ikigo cya REG cyubatse hari hasanzwe ibiraro by’inka za Rukara Paul niz’abandi baturage ariko kubera Leta yariho rimwe na rimwe yarenganyaga abaturage, Rukara yahawe akazi ko gukora muri icyo kigo kugeza mu 1994 bituma aenda biguru ntege mu gukurikirana isambu ye.”

Kubera yari yarahawe akazi, yabazaga ubuyobozi bwariho muri Electrogaz kuby’isambu yiwe bakoreramo batigeze bamuhera ingurane bakamutera utwatsi, kuri leta y’Ubumwe muri 2004 nibwo yabyukije ikibazo cy’umutungo we utarigeze wishyurwa  ariko yarinze atabaruka icyo yatangiye atakigezeho. Tukaba dusaba umukuru w’Igihugu ko yadufasha kubona ingurane ikwiriye kuko kugeza uyu munsi dutuye mu manegeka ntan’ubushobozi dufite bwo kwimuka, ariko Leta ntiyasenya ibikorwa ifite mu isambu ya Data ahubwo yaduha ingurane ikwiriye cyangwa ikatwishyura natwe tukabasha kwimukira ku midugudu nk’abandi banyarwanda.

Ese ubuyobozi bw’ibanze buvuga iki kuri iki kibazo?

Vedaste Kuzabaganwa, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba ku murongo wa Terefone yatangarije Rwandanews24 ko Ikibazo cy’Isambu ya Rukara Paul akizi kuva cyera, ariko ko ntacyo yakivugaho kuko kiri mu rukiko, arirwo ruzatanga umwanzuro uhamye.

Kuzabaganwa ati “Ikibazo cyiyo sambu nkizi kuva na mbere ariko kuri ubu ntacyo nakivugaho kuko kiri mu rukiko ni ugutegereza imyanzuro yarwo.”

Mutangana Frederic, Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Karongi avuga ko iki kibazo atari akizi, ariko nawe ahamya ko bikwiriye gusobanuka uyu muryano ukabona ubutabera.

Mutangana Frederic ati “Iki kibazo ntabwo twari tukizi ariko gikwiriye kubona umurongo uhamye, uyu muryango ukabona ubutabera nimba koko wararenganijwe hakabo ubwumvikane hagati ya Minisiteri n’uyu muryango.”

Munyentwari Jean Maurice umunyamategeko w’ikigo gishinzwe ingufu REG yabwiye rwandanews24 ko iki kibazo cy’iyi sambu REG ikizi ndetse ko kimaze igihe, kiri mu rukiko ndetse urubanza ruzaba vuba aha.

Munyentwari Jean Maurice ati “Icyo kibazo cy’isambu REG agashami ka Karongi ikoreramo kirazwi ndetse n’Inzego zose bireba zirakizi, ariko kuri ubu kiri mu rukiko, kuko urubanza ruzaba ku itariki 16 Gashyantare 2021 nirwo ruzatanga umwanzuro uhamye, kuko ntabwo REG yabasha kwishyura Umutungo nta bimenyetso bigaragaza ko itigeze yishyurwa na mbere, kuko ari ikibazo kimaze imyaka myinshi.”

Kuwa 05 Mutarama 2010, nkuko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo yandikiye Rukara Paul rwandanews24 ifitiye Kopi, Iyi minisiteri yamumenyesheje ko agomba kugana inkiko zikamurenganura bikurikije amategeko nimba afite ibimenyetso bigaragaza ko umutungo we wangirijwe.

Kuwa 05 Werurwe 2014, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwankuba buyobowe na Gitifu Vedaste Kuzabaganwa bwakoze raporo yo gushyikiriza akarere igaragaza ko bashingiye ku makuru yatanzwe n’abaturage uyu mutungo bidasubirwaho ari uwa Rukara Paul.

Mu mwaka wa 2018, Umuyobozi w’akarere ka Karongi wacyuye igihe Ndayisaba François yandikiye uwari Umwanizi mu nkiko w’abazungura ba Rukara Paul abasaba ko bakwegera Minisiteri y’ibikorwaremezo ikaba ariyo ibasha kubaha ingurane ikwiriye, kuko ariyo ifite ibikorwa muri iyi sambu, aho gusaba ingurane akarere ka Karongi.

Kamurora Madarina imfura ya Rukara Paul avuga ko Umuryango wabo wasigaye mu bukene bukabije kandi mu byukuri bari bafite Imitungo bakaba basaba kurenganurwa

Ubutaka bwubatsemo Sitasiyo ya REG agashami ka Karongi burenga Hegitare 7 bwibarujweho na Leta
Bamwe mu bazi banabanye na Rukara Paul bahamya ko icyahoze ari Electrogaz cyaje kigashyira ibikorwa mu isambu ye ntibamwishyure